Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj. Gen. Junhui Wu, yasuye abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-3 bakorera i Durupi.
Muri uru ruzinduko yari aherekejwe n’Umugaba w’Ingabo mu gice cya Amajyepfo, Brig. Gen. Shishir Bharadwaj, hamwe n’abakozi batandukanye bo ku Cyicaro Gikuru cya UNMISS.
Bakigera aho RWANBATT-3 ikorera, bakiriwe n’Umugaba w’uyu mutwe, Col. Innocent Rwaka Muhirwe, wabagejejeho ibikorwa byawo, uko usohoza inshingano zawo, ndetse n’imbogamizi uhura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zawo.
Maj. Gen. Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange ndetse n’umusanzu bakomeje gutanga mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye kuzuza inshingano zabo, ashimangira ko ari ingenzi gukomeza kuzikora neza hubahirizwa amahame n’indangagaciro bisabwa abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati: “Tugomba gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu.”
Yanashishikarije abasirikare ba RWANBATT-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange, ubunyamwuga no gukorera inshingano zabo mu buryo bunoze.
Rwandatribune.rw