Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri (EFA) ryagejeje ikirego kuri FIFA, rivuga ko ryanyuzwe n’uburyo abasifuzi bayobowe na François Letexier basifuye umukino warihuje na Argentine, rikemeza ko ibyemezo byabo byagize uruhare mu isezererwa ry’ikipe y’igihugu.
Misiri yasezerewe mu Gikombe cy’Isi ku wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 3-2 mu mukino wa ⅛ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Atlanta.
Nubwo Misiri yari yayoboye umukino kugeza ku munota wa 79 n’ibitego 2-0, Argentine yaje gukora impinduka ikomeye itsinda ibitego bitatu byakurikiyeho ibifashijwemo na Christian Romero, Lionel Messi na Enzo Fernández, ihita ibona itike ya ¼ cy’irangiza.
Mu kirego cyayo, EFA yagaragaje ibyemezo bibiri ivuga ko byayibujije gukomeza.
Icya mbere ni igitego cya Mostafa Ziko cyanzwe nyuma yo gusuzumwa na VAR, mu gihe Misiri ivuga ko cyari cyemewe.
Icya kabiri ni penaliti ivuga ko yagombaga guhabwa nyuma y’ikosa ryakorewe Hamdy Fathy, mbere gato y’uko Argentine ibona igitego cy’intsinzi.
Umutoza wa Misiri, Hossam Hassan, yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo yabonye muri uwo mukino, ashimangira ko ikipe ye yarenganyijwe n’ibyemezo by’abasifuzi.
Yagize ati: “Twakorewe akarengane. Sinzongera kureba n’umunota umwe w’imikino isigaye y’Igikombe cy’Isi.”
Nubwo yasezerewe, Hassan yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye imbere y’ikipe ikomeye nka Argentine, yibutsa ko benshi muri bo bakinira shampiyona yo mu Misiri ariko bakagaragaza urwego rwo guhangana n’abakinnyi bakomeye ku isi. Yanashimye umunyezamu Mostafa Shobeir ku musanzu we mu gutuma ikipe ikomeza kuyobora umukino igihe kinini.
Hassan yanavuze amagambo yakomeje guteza impaka, agaragaza ko hari impungenge z’uko FIFA yaba ishaka kubona Argentine yegukana Igikombe cy’Isi.
Bamwe mu bakinnyi ba Misiri na bo bagaragaje ibitekerezo bisa n’ibyo nyuma y’umukino.
Kugeza ubu, FIFA ntiragira icyo itangaza ku kirego cya Misiri cyangwa niba hari iperereza rizakorwa ku birego byatanzwe.
Nyuma yo gukuramo Misiri, Argentine izacakirana n’u Busuwisi muri ¼ cy’irangiza, nyuma y’uko bwo busezereye Colombia kuri penaliti 4-3, nyuma y’iminota 120 yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
rwandatribune.rw