Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), impaka ku biganiro by’igihugu zikomeje gufata intera, aho impande zitandukanye za politiki zikigaragaza ko zidahuriza ku buryo ibyo biganiro bikwiye gutegurwa, abazabigiramo uruhare ndetse n’ingingo zigomba kubanzirizwa.
Ibi biri mu byibanzweho n’ibinyamakuru byo muri RDC byasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, nyuma y’uko ku wa Gatatu habaye inama yahuje bamwe mu banyapolitiki batandukanye, mu gikorwa cyateguwe n’amatorero.
Ku wa 16 Nzeri, mu Kigo Gihuza Amadiyo n’Amatorero, Centre Interdiocésain, habereye Umunsi w’Igihugu w’Ubutabera n’Amahoro. Muri uwo muhango, hahuye abanyapolitiki batatu bahagarariye impande zitandukanye mu bibazo bya politiki biri muri RDC.
Patrick Muyaya yari ahagarariye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, Martin Fayulu ahagarariye Coalition Article 64, mu gihe Marie-Ange Mushobekwa yari ahagarariye uruhande rwa Joseph Kabila.
Iki kiganiro cyabaye ku bufatanye bwa CENCO, Ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika muri RDC, na ECC, ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu, mu rwego rwo gushaka inzira yatuma impande zitandukanye za politiki zongera kwicarana zikaganira.
Ikinyamakuru Congo Nouveau cyagaragaje ko kuba aba banyapolitiki barongeye guhurira ku meza amwe ari intambwe igaragaza ko ibiganiro bishoboka, ariko ko bitavuze ko ubwumvikane bwamaze kuboneka.
Raporo yacyo igaragaza ko hakiri ukutumvikana gukomeye ku byerekeye ibintu bigomba kubanza gukemurwa mbere y’uko ibiganiro by’igihugu bitangira, uruhande cyangwa umuryango wagombye kubihuza ndetse n’ingingo zigomba gushyirwa ku murongo w’ibizaganirwaho.
Delly Sesanga avuga ko ibiganiro biteganyijwe bidahagije
Mu gihe amatorero akomeje gushaka uburyo bwo guhuza impande zitandukanye, umunyapolitiki Delly Sesanga we yanenze uburyo gahunda y’ibiganiro by’igihugu iri gutegurwamo.
Sesanga, uyobora ishyaka Envol, yabwiye Actualite.cd ko ibiganiro biteganyijwe bidaha umwanya uhagije impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu munyapolitiki yavuze ko uburyo ibiganiro biteguwemo bushobora gutuma bisa n’“ikiganiro umuntu agirana na we ubwe”, ashimangira ko ibiganiro by’igihugu bikwiye kuba umwanya wo guhuza impande zitandukanye aho kuba gahunda igenwa n’uruhande rumwe.
Sesanga kandi yagaragaje ko uburyo buri gukoreshwa budahuza n’ibiteganywa n’itegeko ryo mu 2007 rigena uburenganzira n’inshingano by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, by’umwihariko ihame ry’ibiganiro bihoraho hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Yongeyeho ko kubahiriza Itegeko Nshinga ari kimwe mu byangombwa by’ibanze bigomba kubanzirizwa, kandi ko bidakwiye kugirwa ikintu cyaganirwaho nk’aho gishobora gushyirwa ku ruhande.
Inteko Ishinga Amategeko na yo iri mu rugendo rwo gusuzuma itegeko rya referendum
Mu gihe impaka ku biganiro by’igihugu zigikomeje, inzego z’ubutegetsi nazo zirakomeza gahunda zazo zishingiye ku byemezo byafashwe n’inzego z’igihugu.
Ikinyamakuru La Tempête des Tropiques cyatangaje ko umushinga w’itegeko-mpamo rigenga referendum uri mu ngingo ziteganyijwe kuzakorwaho mu Nteko Ishinga Amategeko mu nama yayo y’igihembwe cya Nzeri.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Aimé Boji Sangara, yemeje ko uwo mushinga uzasuzumwa n’Inteko.
Uyu mushinga wari warasubijwe mu Nteko n’Umukuru w’Igihugu kugira ngo wongere usuzumwe kandi ufatirweho umwanzuro mushya.
Icyakora, gahunda yo kuwusuzuma nayo iri gukorwa mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuyigaragazaho impungenge no kuyitambamira.
Muri rusange, politiki ya RDC ikomeje kurangwa n’impaka ku cyerekezo ibiganiro by’igihugu bigomba gufata. Nubwo CENCO na ECC byashoboye guhuza bamwe mu bahagarariye impande zitandukanye, haracyari ibibazo bikomeye birebana n’abagomba kwitabira ibiganiro, ibyo bigomba kubanzirizwa ndetse n’ibigomba kuganirwaho.
Rwandatribune.rw