Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Cardinal Kambanda Yasabye ko Kiliziya Zimwe Zafunzwe Zafungurwa
AMAKURU

Cardinal Kambanda Yasabye ko Kiliziya Zimwe Zafunzwe Zafungurwa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 25, 2026 10:20 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gufasha Kiliziya mu gusaba ko zimwe mu nsengero zafunzwe zasubukura ibikorwa, nyuma yo gukosora ibibazo byari byagaragajwe.

Cardinal Kambanda yavuze ko gufunga izi kiliziya bigira ingaruka ku bikorwa byayo byo kwegera no gufasha urubyiruko, cyane cyane mu birebana n’imyemerere, uburere n’imyitwarire.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika ruturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5,000, rikaba ryaribanze ku kubaka ukwemera, ubuvandimwe, ubumwe n’amahoro. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abahamya b’amizero ubuvandimwe n’amahoro.”

Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rukwiye gufatwa nk’imbaraga z’igihugu aho gufatwa nk’umuco w’ibibazo. Yagaragaje ko iyo ruhawe uburere n’ubuyobozi bwiza, rushobora kugira uruhare runini mu iterambere ry’umuryango.

Yagize ati: “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”

Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya ifite uruhare mu gufasha urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kurwangiza, ariko ko kuba hari insengero zafunzwe byatumye ibikorwa nk’ibi bigera ku rubyiruko bigorana.

Ni muri urwo rwego yasabye Minisitiri Utumatwishima kubafasha kugira ngo izo nsengero zasuzumwe zikagaragaza ko zujuje ibisabwa zongere gufungurwa.

Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi. Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”

Yongeyeho ko gufungura izo kiliziya byafasha mu kongera kwegera urubyiruko, by’umwihariko ururi mu bibazo cyangwa rushobora kugwa mu bikorwa bibangiza.

Mu Rwanda habayeho igikorwa cyo kugenzura insengero n’ahandi ho gusengera hirya no hino mu gihugu, harebwa niba byujuje ibisabwa birimo umutekano w’abahasengera, isuku, imiterere y’inyubako, ibyangombwa n’ibindi biteganywa n’amategeko.

Leta yatangaje ko muri icyo gikorwa hasuzumwe ahantu ho gusengera harenga 14,000, aho ibirenga 8,000 byasanze bitujuje ibisabwa bigafungwa.

Icyakora, yasobanuye ko gufunga ahantu ho gusengera bitavuze ko idini cyangwa umuryango w’idini bifitanye isano na ho uhita ufungwa.

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryatangiye ku wa 19 Kanama 2026, risozwa ku wa 23 Kanama, nyuma yo guhuza urubyiruko rusaga 5,000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kagame Yasabye Nduhungirehe Gusaba Imbabazi Umunyamakuru Scovia Mutesi
Next Article Urukiko Rwatangiye Gusuzuma Ifungwa rya Nyiri Ingufu Gin n’Abandi 14
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Abari mu Nkambi iri mu gace Kagaragayemo Ebola Bahunze

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Kivu Y’Amajyepfo: FARDC Ivuga ko Yafashe Ibirindiro Bya AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINO

CAF Yemeje ko APR FC Izajya i Lubumbashi Gukina na Les Aigles du Congo

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Perezida Kagame Yifatanyije na Qatar Mu Kababaro Ko Kubura Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?