Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, n’Abanya-Qatar muri rusange, nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wahoze ayobora iki gihugu.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku myaka 74. Impamvu y’urupfu rwe ntabwo yatangajwe n’inzego za Qatar.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Sheikh Hamad azahora yibukwa nk’umuyobozi wari ufite icyerekezo, wagize uruhare rukomeye mu guhindura Qatar igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Umurage we wo gukorera abaturage be no guteza imbere ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu uzakomeza kubaho mu bisekuru byinshi. Muri ibi bihe by’agahinda, njye n’Abanyarwanda twifatanyije na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’Abanya-Qatar bose.”
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yayoboye Qatar hagati ya 1995 na 2013.
Muri icyo gihe, igihugu cyagize impinduka zikomeye mu bukungu, ibikorwa remezo ndetse no muri dipolomasi, bituma kiba kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu karere no ku isi.
Azwi kandi nk’umwe mu bayobozi bashyize imbaraga mu gukoresha neza umutungo ukomoka kuri gaz na peteroli, ibintu byafashije Qatar kugera ku iterambere ryihuse no kuzamura imibereho y’abaturage bayo.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku ishoramari, ubucuruzi n’umutekano.
Ibihugu byombi bifatanya mu mishinga itandukanye, harimo iy’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera ndetse n’amahugurwa ya gisirikare ahabwa bamwe mu basirikare b’u Rwanda, by’umwihariko abapilote.
rwandatribune.rw