Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Burundi Bwatangiye Kumena Inzoga Zitujuje Ubuziranenge no Gufunga Inganda
AMAKURUMU MAHANGA

U Burundi Bwatangiye Kumena Inzoga Zitujuje Ubuziranenge no Gufunga Inganda

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 28, 2026 10:02 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’u Burundi bwatangiye igikorwa cyo gukura ku isoko inzoga butangaza ko zitujuje ubuziranenge, ndetse hafungwa zimwe mu nganda zakoreshaga uburyo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 25 Kanama 2026, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibinyobwa bisembuye bishobora kubagiraho ingaruka.

Abayobozi bakuru b’u Burundi, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere Rusange n’Umutekano, Léonidas Ndaruzaniye, hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hassan Kibeya, ni bo bayoboye ibikorwa byatangiriye mu bice bya Nyanza na Makamba, mu Ntara ya Burunga.

Muri ibyo bikorwa, hafunzwe uruganda rwa Nganji Company, ndetse n’inzoga rwakoraga zitwa Gangi ziramenwa.

Hari n’izindi nzoga zashyizwe ku rutonde rw’ibigomba gukurwa ku isoko, zirimo Umururasase, Buzima Bwiza, Burunga Wine na Dodjho.

Minisitiri Hassan Kibeya yavuze ko ingamba zafashwe zigamije gushyira imbere ubuzima bw’abaturage no guca akajagari kari mu ikorwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bisembuye.

Yagize ati ubuyobozi bushaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bashobora gukora bakiteza imbere, bityo ko ibikorwa bikorerwa mu buryo butubahiriza amategeko bitagomba gukomeza.

Iki cyemezo kandi kije mu gihe abayobozi b’u Burundi bamaze iminsi bagaragaza impungenge ku ngaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Daniel Gélase Ndabirabe, uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, na we yari aherutse kunenga ikibazo cy’inzoga zishobora gutuma abaturage bagira ibibazo bikomeye, avuga ko hari bamwe mu bayobozi bakuru batabona uburemere bw’iki kibazo kuko baba bakorera kure y’abaturage.

Ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko ibikorwa byo kugenzura inganda n’ibinyobwa bisembuye bizakomeza, mu rwego rwo gukumira ko inzoga zitujuje ibisabwa zikomeza kugera ku baturage.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Diamond Platnumz Yageze i Kigali Aho Ategerejwe mu Gitaramo Gikomeye
Next Article Umuhanzi akaba n’Umuganga Dr Bigirankana Aloys yatabarutse
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Amatora ya 2027 mu Ashobora Kuzamo Akavuyo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Abanye-Congo Batangiye Gusubira i Goma Nyuma yo Gufatirirwa i Rusumo

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Yatangije Igikorwa Cyo Gutera Ibiti i Goma, Col. Naanga aracyitabira

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?