Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Umubiri wa Jenerali Mamadou Ndala Ugiye Kwimurirwa mu Irimbi ry’Abasirikare b’Intwari
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Umubiri wa Jenerali Mamadou Ndala Ugiye Kwimurirwa mu Irimbi ry’Abasirikare b’Intwari

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 13, 2026 10:35 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko iri gutegura kwimura umurambo wa Jenerali Mamadou Ndala, ukavanwa aho ushyinguwe ubu, ukajyanwa mu irimbi rya Repos du Soldat riherereye i Kinshasa, muri Komini ya Nsele.

Minisitiri wungirije ushinzwe Ingabo, ufite mu nshingano abahoze ari abasirikare, Éliezer Ntambwe Mposhi, yavuze ko iki gikorwa kigamije guha Mamadou Ndala icyubahiro gikwiye, bitewe n’umurage yasize mu gisirikare cya Congo no ku ruhare yagize mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ntambwe Mposhi yavuze ko inzego za Leta ziri gutegura uburyo umurambo wa Mamadou Ndala uzavanwa aho ushyinguwe ubu, ukajyanwa i Kinshasa, aho azashyingurwa mu irimbi rya Repos du Soldat.

Guverinoma ya RDC kandi yatangaje ko ifite gahunda yo kongera no gukwirakwiza amarimbi ya Repos du Soldat mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iyi gahunda igamije kugira ahantu hihariye hashyingurwa abasirikare baguye mu kazi ko kurinda igihugu, ndetse no kubaha icyubahiro gikwiye.

Mamadou Ndala, wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo za FARDC, yishwe ku wa 2 Mutarama 2014 mu gace ka Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko imodoka yari imutwaye igabweho igitero.

Muri icyo gihe, Ndala yari azwi cyane kubera ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kumwimurira i Kinshasa no kumushyingura mu irimbi rya Repos du Soldat biri muri gahunda Leta ya RDC ivuga ko igamije kubungabunga umurage w’abasirikare baguye ku rugamba no kubaha icyubahiro nk’intwari z’igihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutshuru:Abantu 7 bishwe n’igisasu abandi barakomereka
Next Article Minembwe :Haravugwa ukwisuganya kw’ingabo nyinshi mu bice bya Hauts-Plateaux
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Lubero: Abantu 5 Barimo Umuforomo Bo Muri Kirumba Bafunzwe na AFC/M23 Bashinjwa Gukorana n’Umudepite Uri i Kinshasa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’Igihe Bihagaritswe, Ibitangazamakuru Bya Nation Media Group Byongeye Gukorera Muri Uganda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kigali, Rabat na Tunis Biri Mu Mijyi Ya Afurika Yorohereza Abaturage Kubona Amazu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yaciye Amarenga yo Kwivana Mu Biganiro Bya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?