
Ibice bya Kigarama,Rurambo,harunzwe ingabo nyinshi za FARDC zazanywe n’indege iBujumbura
Isoko ya Rwandatribune iri muri Minembwe ivuga ko ingabo nyinshi za FARDC na Wazalendo zageze Kigarama, muri Rurambo, harimo izivugwa ko zaturutse i Bujumbura, ndetse ko harimo n’abarwanyi babarizwa mu ihuriro rya P5,FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bageze muri ako gace bitwaje ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Aya makuru kandi akaba yemejwe na Radiyo Umurage ikorera muri Minembwe ivuga ko hari imitwe y’abarwanyi iri kwisuganya ku murongo wa Munanira–Gataka yerekeza Mitamba, ndetse no mu bice bya Gahwera, Bikuba na Kabanju, aho ivuga ko hateganywa igitero ku gace ka Gipimo.
Radio Umurage kandi yatangaje ko drones zagabye ibitero kuri Point Zéro ku gicamunsi cyo ku wa 12 Nzeri.
Amasoko atandukanye yo muri ako gace avuga ko bikorwa bya gsilikare bigamije kuba biri muri gahunda yo kugaba ibitero icyarimwe mu bice bitandukanye, hagamijwe guca intege abaewanyi ba MRDP-Twirwaneho.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw