
Hongeye kuvuga impaka zemeza ko uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal yaba akomoka muri Uganda
Mu biganiro ku mateka y’u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari, hamaze iminsi hari impaka ku nkomoko y’uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal,kuva mbere hari amakuru avuga ko ise Ntibazirikana Pascal yaba yarageze iRambura ahagana mu mwaka wa 1920 azanywe n’Abamasiyoneri bari bavuye mu gace ka Kigezi ho muri Uganda,ise wa Habyarimana akaba yari Umwalimu wa Gatigisimu.
Mu nyandiko z’amateka ya Paruwase ya Rambura zerekana ko iyo Abapadiri bera bahageze mu mwaka wa 1904 k’ubusabe bw’uwari Rezida w’uRwanda Dr.Richard Kandt ,muri iyo nyandiko havugwamo ko bamwe mu bakiristu binjiye Kiliziya harimo Ntibazirikana mwene Rugwiro,wa Ruhara bakaba arabo mu gisekuru cy’Abangura b’Abashyushya.
Amakuru yanditswe n’abashakashatsi n’ibitabo by’amateka akomeza agaragaza ko Juvénal Habyarimana yavukiye i Gasiza, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu), ku wa 8 Werurwe 1937. Yize amashuri muri Congo Mbiligi no muri Kaminuza ya Lovanium mbere yo kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, nyuma aza gufata ubutegetsi mu 1973.
Ese kuvuga ko Habyarimana Juvenal akomoka muri Uganda byaje bite?
Hari inkuru zitandukanye zishidikanya ku nkomoko ya se, Jean Baptiste Ntibazirikana. Aho bivuga ko yaba yaraturutse mu gace ka Kigezi, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda, akaza gutura mu Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Iyo nkuru ivuga ko yaje mu Rwanda ari mu bakoreraga abapadiri ba Kiliziya Gatolika mbere yo kuhatura no gushaka umugore w’Umunyarwandakazi.
Abasesenguzi b’amateka bavuga kandi ko mbere y’ishyirwaho ry’imipaka ya gikoloni, abaturage bo mu bice bya Kigezi, Bufumbira, Gisenyi na Ruhengeri bagendaga bimukana, bashyingirana kandi bakora ubucuruzi hagati y’utwo duce.
Inkuru y’ikinyamakuru gikomeye muri Uganda Daily Monitor yasohotse ku wa 1 Mata 2017 itangira ivuga ko Juvénal Habyarimana yari Umukiga wo muri Kigezi gusa iki kinyamakuru ,kikavuga kigikomeje ubushakashatsi ,hari aho muri iyo nkuru bavuga ko abaturage bo muri Kigezi bavuze ko se wa Habyarimana,ariwe Jean Baptiste Ntibazirikana, yaba yaravuye i Kigezi ahagana mu 1903 ari umwe mu batwaraga imizigo y’Abapadiri bera berekezaga i Kabgayi, nyuma akaza gutura i Gisenyi, agashakana na Suzanne Nyirazuba, ari na ho Habyarimana yavukiye mu 1937.
Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda Sunday Monitor nacyo cyaje gusohora inkuru ishyushye kivuga ko Umunyamakuru wacyo yasuye John Bakaruhire uzwi nka Kamashara, uvuga ko ari mubyara wa Habyarimana, Kamashara yabwiye umunyamakuru ko abavuga ko Habyarimana yari Umukiga wo muri Kabale bibeshya. Yagize ati Habyarimana yari Umukiga wo mu Gisenyi mu Rwanda, kandi ko uturere nka Gisenyi, Ruhengeri, Byumba na Kibuye twari dutuwe n’Abakiga bo mu Rwanda.
Uyu Kamashara yabwiye Sunday Monitor ko ari mubyara wa Habyarimana Juvenal ko Sekuruza wa Habyarimana witwaga Ruhara yari afite abagore benshi bigatuma umugore we gatatu aza gutura iKigezi muri Uganda kubera inzara ya Rumanura,aha rero Kamashara akavuga benshi mu bakomoka k’umugore wa Ruhara wa gatatu babarizwa muri ako gace ka Kigezi ,bityo akaba akeka ko ariho haba haravuye amakuru avuga ko Habyarimana Juvenal yari umugande.
Kamashara yakomeje avuga ko na se wa Habyarimana atigeze akandagira muri Uganda, yongeraho ko yamubonye kenshi kuko yajyaga abasura i Gisenyi, aho nyina wa Kamashara yari afitanye isano na se wa Habyarimana.
Zimwe mu nyandiko z’amateka zagerageje kugenekereza igisekuru cya Juvenal Habyarimana zivuga ko ari mwene Ntibazirikana wa Rugwiro, Ndabateze, Mahinda, Mpaka, Buronko, Nyamwendaruba, Nkwama, Samari, Cyungura (cyangwa Cyuhira mu yandi masoko), na Mateke.
Ubwanditsi
Rwandatribune.rw