Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Amerika Yongeye Gutera Irani
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yongeye Gutera Irani

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 12, 2026 9:53 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani wongeye gukaza umurego nyuma y’uko impande zombi zigabye ibitero bishya, mu gihe Tehran yatangaje ko yafunze Umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Amerika yavuze ko yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare by’Irani nyuma yo gushinja Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) kugaba igitero ku bwato bw’ubucuruzi bwanyuraga muri Hormuz.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika muri aka karere (CENTCOM) bwatangaje ko ibyo bitero byibasiye ububiko bwa misile, ibirindiro by’amadrone, iminara y’itumanaho n’ibindi bikorwaremezo bya gisirikare.

Mu gusubiza, Irani yatangaje ko yafunze Umuhora wa Hormuz kugeza igihe hazafatirwa indi myanzuro, ishimangira ko izihimura ku gitero icyo ari cyo cyose Amerika yakongera kuyigabaho.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora guhungabanya isoko mpuzamahanga rya peteroli no gutuma ibiciro by’ingufu byiyongera ku rwego rw’isi.

Nyuma y’ibitero bya Amerika, IRGC yatangaje ko yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Yorodaniya, ivuga ko yibasiye ibikorwa bya gisirikare birimo ibikorwaremezo bifasha mu gukoresha drone.

Mu rwego rwo kwirinda ko umutekano wakomeza kuzamba, ibihugu byo mu Karere ka Golfe birimo Qatar, Bahrain, Kuwait n’Ubumwe bw’Abarabu (UAE) byatangaje ko byashyize imbaraga mu gukaza ubwirinzi bwo guhangana na misile na drone bikekwa ko bishobora guturuka muri Irani.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko Irani “yafashe icyemezo kigayitse kandi igomba kwemera ingaruka zacyo.”
Ku ruhande rwa Tehran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko “igihe cy’amasezerano ahesha inyungu uruhande rumwe gusa cyarangiye.”

Ibi bibaye mu gihe Umuyobozi Mukuru mushya wa Irani, Ayatollah Mojtaba Khamenei, aherutse kongera gushimangira ko igihugu cye kizihorera urupfu rwa se, Ayatollah Ali Khamenei, ibintu bikomeje kongera impungenge z’uko amakimbirane hagati ya Amerika na Irani ashobora gufata indi ntera.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Qatar Mourns the Death of Former Emir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani
Next Article Ubusesenguzi: Ese koko uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal  yari Umugande?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi akurikiranyweho guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

IRGC Yatangaje ko Yishe Abarwanyi Bitwaje Intwaro Muri Sistan na Baluchestan

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Umwaka Ushize Amasezerano ya Washington Asinywe, Byinshi Biracyari Inzozi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Nduhungirehe: “Ibihano Ntibizahagarika Urugendo Rw’Amahoro Hagati y’u Rwanda na RDC”

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?