Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ririmo gukorwa ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, watawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026.
Amakuru ari mu iperereza agaragaza ko Nkurikiyimana akekwaho kuba yarakomeje gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina umwe mu bayobozi b’utugari bo muri uwo murenge. Uwo mugore ngo yabyanze inshuro nyinshi, nyuma Gitifu w’Umurenge agatangira kumusabira kwimurirwa mu wundi murenge, ibintu byafashwe nk’uburyo bwo kumuhana.
Bivugwa ko uwo muyobozi w’akagari yagejeje ikibazo cye kuri Visi Meya Uwamariya amusaba ubufasha, ariko ntiyagikurikirana uko bikwiye. Nyuma yo kubona ko nta gikozwe, yahisemo kwitabaza RIB i Kigali, ari na bwo hatangiye iperereza ryatumye abagenzacyaha boherezwa i Nyamagabe gufata Gitifu Nkurikiyimana.
Kuri ubu Uwamariya Agnes na Nkurikiyimana Pierre bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka, mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa mbere yo kugezwa mu Bushinjacyaha.
Ibyaha bikurikiranyweho
RIB ivuga ko Nkurikiyimana Pierre akekwaho ibyaha birimo:
guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,
Icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome gikurikiranyweho Uwamariya giteganywa n’ingingo ya 243 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018. Uwagihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw.
Ku ruhande rwa Nkurikiyimana, ibyaha akekwaho bifite ibihano bikomeye birimo igifungo gishobora kugera hagati y’imyaka 10 na 15 ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, hamwe n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yibukije abayobozi inshingano zabo
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abayobozi bose, baba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera, bagomba kwirinda gukoresha imyanya bafite bahohotera abo bayobora cyangwa guhishira ibyaha bikorwa.
Yagize ati: “Umuyobozi wese asabwa kurengera abo ayobora no gutanga amakuru igihe habaye icyaha. Guhishira uwakoze icyaha na byo ni icyaha.”
RIB yanongeye gusaba abantu bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutaryihishira, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo rikurikiranwe hakiri kare. Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
gufata icyemezo gishingiye ku rwango,
gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Rwandatribune.rw