Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarokotse igitero cy’ibisasu byaturikiye hafi ya hoteli yari acumbitsemo mu Mujyi wa Damascus, mu gihugu cya Syria, gihitana ituze ndetse gikomeretsa abantu 18 barimo abapolisi bane.
Ibyo bisasu byaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, nyuma gato y’uko Macron ava kuri iyo hoteli yerekeza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Syria, aho yari agiye kugirana ibiganiro na Perezida Ahmed al-Sharaa.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ya Syria yatangaje ko icyo gitero cyabereye hanze y’agace kari karinzwe mu buryo bukomeye, aho Perezida Macron yari acumbitse.
Abari baherekeje Macron bavuze ko nta ngaruka icyo gitero cyigeze kimugiraho, ndetse ko atigeze anamenya ko habaye iturika kuko yari yamaze kuva aho yari acumbitse.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa byemeje ko uru ruzinduko rwakomeje nk’uko rwari ruteganyijwe, nta gihindutse kuri gahunda ya Perezida Macron.
Macron yageze muri Syria ku mugoroba wo ku wa Mbere, mu ruzinduko rw’amateka rumugira Perezida wa mbere w’igihugu kigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usuye Syria kuva ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwahirikwa.
rwandatribune.rw