Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Sénégal Yashyigikiye Kandidatire Ya Macky Sall Ku Buyobozi Bwa Loni
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Sénégal Yashyigikiye Kandidatire Ya Macky Sall Ku Buyobozi Bwa Loni

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 21, 2026 9:49 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye ku mugaragaro kandidatire y’uwahoze ayobora iki gihugu, Macky Sall, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa 20 Nyakanga 2026, Perezida Faye yasabye inzego za Leta, abadipolomate n’Abanyasenegali bose gufasha mu bukangurambaga bwo gushakira amajwi Macky Sall mu bihugu bigize Loni.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Macky Sall ahuye na Perezida Faye i Dakar ku wa 17 Nyakanga, bakaganira ku rugendo rwe rwo kwiyamamariza uwo mwanya. Nyuma y’uru ruzinduko, Macky Sall yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, mu gukomeza gushaka inkunga mpuzamahanga.

Gushyigikira Macky Sall byatunguranye kuko ishyaka Pastef, ryafashije Perezida Faye kugera ku butegetsi, ryakunze kunenga ubuyobozi bwa Macky Sall ndetse rikavuga ko yagombaga kubazwa ibyo ryise amakosa yakozwe akiri Perezida.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba kiri mu rwego rwo gushyira imbere inyungu za Sénégal mu ruhando mpuzamahanga no gushaka ubufatanye bwa politiki mbere y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Why Oil Still Matters Even as the World Shifts to Electric Vehicles
Next Article Senegal officially backs Macky Sall’s bid for UN Secretary-General
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Kilumbi Na Tubuki Muri Fizi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

NLA: Abatunze Ubutaka Bagiye Kujya Boherezwa Ubutumwa Bubamenyesha Icyo Bugenewe Gukoreshwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Zambia: Abaturage Barenga Miliyoni 8,7 Bagiye Gutora Perezida, Hichilema Ahatanira Manda ya Kabiri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Impuruza y’Ishimutwa Ry’Indege ya LOT Yatumye Israel Yohereza Indege z’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?