Amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya Senateri Mukabalisa Donatille aravuga ko yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Mukabalisa yari Senateri ndetse anayobora Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu (PL). Bivugwa ko yari amaze igihe ahanganye n’uburwayi mbere yo kwitaba Imana.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira, ubuyobozi bwa Guverinoma buravuga ko butarabyemeza ku mugaragaro.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Mukabalisa ataremezwa.
Kugeza ubu, haracyategerejwe itangazo ryemewe n’inzego zibishinzwe rigaragaza ukuri kw’aya makuru n’ibindi bisobanuro bijyanye na yo.
Rwandatribune.rw