Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > RDC: Denis Mukwege Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo n’Abayobozi Bashyirwaho na M23 Muri Kaminuza
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Denis Mukwege Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo n’Abayobozi Bashyirwaho na M23 Muri Kaminuza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 27, 2026 8:46 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunya-Congo wegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, Dr Denis Mukwege, yamaganye ishyirwaho ry’abayobozi bashya b’amashuri makuru na za kaminuza n’imitwe ya AFC/M23 mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ndetse anenga icyemezo cyo guhagarika amasomo muri ibyo bice.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, Mukwege yavuze ko ibi bikorwa birushaho kuremerera abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, bamaze igihe bahura n’ingaruka z’intambara n’umutekano muke.

Mukwege yavuze ko nyuma y’ifungwa ry’ibibuga by’indege, amabanki, kugabanywa kw’ubutabazi n’imbogamizi ku ngendo z’abaturage, guhagarika ibikorwa bya kaminuza ari ikindi kibazo gikomeye cyiyongera ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Nyuma yo gufunga ibibuga by’indege, amabanki, kugabanya ubutabazi n’ingendo z’abaturage, gufunga za kaminuza birushaho gukomeza igitutu ku Banyekongo bagera kuri miliyoni 12 bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo basigaye mu bibazo byabo.”

Uyu muganga yavuze ko guhagarika uburezi bibangamira cyane urubyiruko, kuko bibambura amahirwe yo kwiga, kwihugura no gutegura ejo hazaza habo.

Mukwege yavuze ko kubangamira uburenganzira bw’urubyiruko bwo kwiga no kugera ku nzozi zarwo ari umurongo utukura udakwiye kurengerwa.

Asaba ko uburezi bushyirwa imbere

Dr Denis Mukwege yasabye inzego za Leta n’abatari iza Leta zose ziri mu bikorwa byo gushaka igisubizo ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira uburezi bw’abana b’Abanyekongo mu byihutirwa.

Yanasabye ko urubyiruko ruhabwa uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo bireba ubuzima n’ejo hazaza harwo.

Mukwege kandi yasabye ko habaho ihagarikwa ry’ibikorwa bya gisirikare no gukoresha amashuri n’amashuri makuru mu nyungu za politiki, asaba ko imiyoborere y’ibigo by’uburezi idakwiye kugengwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ashaka ko amasomo asubukurwa mu buryo bwizewe

Uyu muganga yasabye ko amasomo asubukurwa mu buryo bwizewe mu bice byose bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo n’ibice biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.

Ku bwa Mukwege, ejo hazaza h’urubyiruko ntihakwiye kuba igikoresho cyo guhererekanya mu biganiro bya politiki cyangwa mu makimbirane ashingiye ku butaka.

Yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’“igihombo cy’inyongera” cy’intambara, ahubwo ko uburezi bwabo bugomba kurindwa no guhabwa agaciro mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cya Congo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abanyarwanda 406 Batahutse Bavuye Muri RDC, Bavuga ko FDLR Yababeshyaga ku Mutekano w’u Rwanda
Next Article AFC-M23 Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo Muri Goma na Bukavu, Ishinja Kinshasa Kuvanga Politiki n’Uburezi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

IMIKINOAMAKURU

Perezida Kagame na Muhoozi Bakinanye Umukino Wa Basketball i Kigali

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Fayulu ati Kabila na Nangaa Ntibakwiye Gusigara Mu Biganiro Bya RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Muanda: Igisimba cyo mu Nyanja Cyasize Inkuru Idasanzwe Nyuma yo Gushyingurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAUncategorized

Somaliland Yafunguye Ambasade i Yeruzalemu, Intambwe Ikomeye Mu Mubano Na Israel

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?