Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Abanyarwanda 406 Batahutse Bavuye Muri RDC, Bavuga ko FDLR Yababeshyaga ku Mutekano w’u Rwanda
AMAKURUUMUTEKANO

Abanyarwanda 406 Batahutse Bavuye Muri RDC, Bavuga ko FDLR Yababeshyaga ku Mutekano w’u Rwanda

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 26, 2026 10:17 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abanyarwanda 406 bari bamaze imyaka baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batahutse mu Rwanda, bavuga ko ibinyoma babwirwaga ku mutekano w’u Rwanda ari byo byatumaga batinya gutaha.

Aba Banyarwanda, barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276 bo mu miryango 125, bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, bahita bajyanwa mu Kigo cy’Inzibacyuho cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu batahutse bavuga ko bari barabwiwe ko umuntu wese ugarutse mu Rwanda ahita yicwa, ibintu bavuga ko byatumye batinya gutaha imyaka myinshi.

Twubahane Phenias w’imyaka 43, ukomoka muri Gaseke, wahoze mu gace ka Masisi muri RDC, yavuze ko yari amaze igihe kinini ataha kubera amakuru y’ibinyoma yabwirwaga ku Rwanda.

Yasize muri RDC umugore utwite n’abana babiri, avuga ko namara kubona ibyangombwa byose azabatumaho kugira ngo babane mu mutekano.

Undi mutahuke witwa Sekabuhoro Leonard, wahoze muri Rutshuru, yavuze ko yavuye mu Rwanda mu 1994, akomoka muri Komini Nkuri, ahahoze ari muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Avuga ko kimwe mu byatumye amara imyaka myinshi muri Congo ari amakuru yabwirwaga n’abarwanyi ba FDLR, bababwiraga ko u Rwanda rutekanye atari ukuri kandi ko nibataha bazicwa.

Ati: “FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikadutyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa. Natwe tugira ubwoba bituma tudataha.”

Sekabuhoro avuga ko nyuma yo kuganirizwa n’umuturanyi we wamushishikarije gutaha, yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.

Yavuze kandi ko ubuzima bwo mu mashyamba bwari bugoye, ku buryo imirire mibi yatumye arwara ndetse akabyimba ibirenge. Yongeyeho ko n’ibyo bahingaga byajyaga bisahurwa n’abarwanyi ba FDLR.

Amaze kugera mu Rwanda, avuga ko yasanze ibyo yabwirwaga bitandukanye n’ukuri, kuko yakiriwe neza kandi agasanga igihugu gifite amahoro.

Yasabye abandi Banyarwanda bagisigaye mu mashyamba ya RDC gutinyuka bagataha, bakagaruka mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’Abanyarwanda bagifashwe bugwate na FDLR, ashimangira ko abatahutse batazatereranwa.

Yababwiye ko bazahabwa ubufasha bubafasha kongera kwiyubaka no gutangira ubuzima bushya, ndetse bagahuzwa na gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati: “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu. Mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo bazane abana bige.

Iyo twumvise abaturage bacu bari mu buhunzi biratubabaza. Ntabwo muzongera guhunga ukundi, kuko igihugu cyanyu mugifitemo uburenganzira.”

Yongeyeho ko abatahutse bazafashwa kubona amahirwe yo kwiteza imbere, harimo gahunda nka Girinka n’izindi zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene.
Mu gihe abatahutse bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa ubufasha bw’ibanze.

Umuntu mukuru uretse imyaka 18 ahabwa amadolari ya Amerika 188, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 ahabwa amadolari 113.

Buri mutahutse kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45,000, mu rwego rwo kumufasha gutangira ubuzima bushya nyuma yo kuva muri Transit Center.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Prof. Emile Bienvenu n’Abandi Bakekwa Bagejejwe mu Rukiko Basabirwa Igifungo
Next Article RDC: Denis Mukwege Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo n’Abayobozi Bashyirwaho na M23 Muri Kaminuza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Kilumbi Na Tubuki Muri Fizi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Zelensky Ashimangira Umubano na Trump, Anabona Insinzi Muri Sena ya Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umunyamabanga w’Ingabo za Amerika Dan Driscoll yeguye ku mirimo

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Lindsey Graham Yapfuye: U Rwanda Rugaragaza Ibyo Rumwibukiraho

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?