Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > RDRC Yongeye Guhuza Abana Bahoze mu Mitwe Yitwaje Intwaro n’Imiryango Yabo
POLITIKEAMAKURU

RDRC Yongeye Guhuza Abana Bahoze mu Mitwe Yitwaje Intwaro n’Imiryango Yabo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 29, 2026 7:39 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abana bahoze bakoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro kongera kwisanga mu buzima busanzwe, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC) kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 yahuje bamwe muri abo bana n’imiryango yabo mu muhango wabereye ku Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ibiganiro byahuje abana n’abagize imiryango yabo ku wa 27 Nyakanga, hagamijwe kureba niba impande zombi ziteguye kongera kubana no kubaka umuryango mu mahoro n’icyizere.

Abana 24 bari bamaze kurangiza gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe, irimo kubafasha kuvura ibikomere byo mu mutwe, kubigisha indangagaciro z’ubunyarwanda no kubashakira imiryango yabo. Muri abo bana, 20 bamaze kubona imiryango yabo, mu gihe abandi bane bagishakishwa ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC).

Perezida wa RDRC, Valerie Nyirahabineza, yavuze ko aba bana benshi binjijwe mu mitwe yitwaje intwaro ku gahato, aho bakoreshwaga ibikorwa birimo kujya ku rugamba, gucukura amabuye y’agaciro, gukora ubujura no gutwika amakara, ndetse bamwe bakigishwa urwango n’ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda.

Yagize ati: “Twishimiye kubona aba bana bongera gusubira mu miryango yabo. Nubwo hari abatarabona ababo, ibikorwa byo kubashakisha biracyakomeje ku bufatanye na ICRC.”

Bamwe mu bana bagaruwe bavuga ko basanze u Rwanda rutandukanye cyane n’ibyo bari barigishijwe bakiri mu mitwe yitwaje intwaro.

Asifiwe Rebecca, wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yinjiye muri Wazalendo akiri muto, aho yigishwaga ko u Rwanda rwica abarugeramo ndetse ko Abatutsi ari abanzi.
Yagize ati: “Twari twarabwiwe ibintu byinshi bitari ukuri.

Tugeze hano twabonye abantu badufata neza kandi batwitaho. Kuba nongeye guhuzwa n’ababyeyi banjye biranshimishije cyane.

Ubu mfite gahunda yo kwiga kudoda kugira ngo nzabone uburyo bwo kwiteza imbere.”
Ababyeyi bongeye kubona abana babo bavuga ko ari ibyishimo bikomeye nyuma y’igihe kinini bari babuze amakuru yabo.

Mukeshimana Florence yavuze ko yari amaze igihe ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we wari warajyanywe mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati: “Twari twarabayeho mu gahinda no mu bwoba tutazi niba abana bacu bakiriho.

Kuba twongeye kubabona ari bazima ni impano ikomeye. Nta munezero uruta uwo kwakira umwana wawe agarutse mu rugo amahoro.”

RDRC isobanura ko ibiganiro bibanziriza igikorwa cyo guhuza abana n’imiryango yabo bifasha kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi, gutegura umuryango kwakira umwana no kumufasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe mu mutekano no mu bwisanzure.

Uyu muhango ugaragaza kandi umuhate wa Guverinoma y’u Rwanda wo kurengera abana bahuye n’ingaruka z’intambara, kubafasha kubona ejo hazaza heza no kongera kuba abanyamuryango buzuye b’imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kwima Impunzi Gutaha ni Byo Byatumye Dutangiza Urugamba Rwo Kubohora u Rwanda, Perezida Kagame
Next Article Tshisekedi Yegerejwe Amahirwe Mashya Nyuma yo Kwemezwa Kw’Itegeko Rya Kamarampaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Miliyari Hafi 4$ Zashowe Mu Nzego z’Umutekano Mu 2025

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Masisi: AFC/M23 n’Ingabo za RDC Bashinjanye Ibitero Bishya byahitanye Umunyagihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Guha Igihembo Ryder Williams Warokoye Umwana Wari Ugiye Kurohama

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?