Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye we na bagenzi be bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwakomeje kwima impunzi z’Abanyarwanda uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo.
Yavuze ko kuba Abanyarwanda barabujijwe gutaha ari ikibazo cyasabaga igisubizo kirambye, ndetse ko inzira z’amahoro zigeze aho zananirana.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’intore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri mu itorero ribera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Mu kiganiro cye, yasobanuriye uru rubyiruko amateka yagejeje Abanyarwanda benshi mu buhungiro kuva mu 1959, nyuma y’ibikorwa by’ivangura n’ihohoterwa byatumye abaturage benshi bahunga igihugu.
Yagize ati: “Nta torero nigeze njyamo. Aho narigiriyemo ntabwo ryitwaga itorero. Nari ndi aho nshakisha ikibazo cyari gihari n’uburyo cyakemuka.”
Perezida Kagame yavuze ko yabaye impunzi muri Uganda kuva akiri muto, kandi ko akigera mu myaka y’ubukure yatangiye gutekereza ku cyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ubuhunzi kirangire.
Yongeyeho ko ageze mu myaka 23 yahuye n’abandi Banyarwanda bafite ikibazo kimwe cyo kubuzwa gutaha, bahuza imbaraga bagamije kugikemura.
Yasabye intore gutangira kare gutekereza ku nyungu zazo, iz’imiryango yazo ndetse n’iz’igihugu, anazishimira kuba ziri kwigishwa indangagaciro z’Umunyarwanda.
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko intwaro zidakwiye gukoreshwa uko bishakiye, ahubwo ko zikoreshwa gusa igihe ubundi buryo bwose bwo gukemura ikibazo bwanze.
Yagize ati: “Iyo abantu bambuwe uburenganzira bwabo, bakabura ubundi buryo bwo kubwisubiza, ni bwo hagerwaho icyemezo gikomeye cyo kuburwanira.”
Perezida Kagame yibukije ko mu gihe impunzi zasabaga gutaha, bamwe mu bayobozi ba Leta ya Habyarimana bavugaga ko u Rwanda ari igihugu gito kidashobora kwakira abo Banyarwanda bari mu buhungiro.
Yashimangiye ko bitari gushoboka kwemera ko Abanyarwanda n’abazabakomokaho bakomeza kubaho nk’impunzi kandi bafite igihugu cyabo.
Yasobanuye ko ikibazo kitari igihugu cyakiriye impunzi, ahubwo ko ikibazo nyamukuru cyari ubutegetsi bwabimaga uburenganzira bwo gutaha.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiga kurengera uburenganzira bwarwo no kumva ko nta muntu ukwiye kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho.
Yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo akwiye kubera urubyiruko isomo ryo gukunda igihugu no kugiharanira.
Rwandatribune.rw