Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko iyirukanwa ry’umusirikare wayo wari mu itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge i Goma ryabangamiye imikorere ya mekanisimu yashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Kinshasa na AFC/M23.
Nk’uko Radio France Internationale (RFI) yabitangaje, uwo musirikare yari umwe mu basirikare batatu ba FARDC boherejwe guhagararira RDC muri mekanisimu ihuriweho ishinzwe kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+). Ariko yirukanywe mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mbere y’uko uwo rwego rutangira gukora uko byari biteganyijwe.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 31 Nyakanga, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yavuze ko uwo musirikare yirukanwe “nta mpamvu ifatika” kandi ko icyo cyemezo cyadindije ibikorwa bya mekanisimu.
Guverinoma ya RDC ishinja AFC/M23 kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge.
Mekanisimu ya EJVM+ yashyizweho kugira ngo igenzure iyubahirizwa ry’agahenge, ikore iperereza ku birego by’ihohoterwa ry’amasezerano, ndetse ifashe impande zirebwa n’ayo masezerano gukemura amakimbirane mu buryo bwubakiye ku biganiro.
Rwanda Tribune yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibya politiki, Dr. Oscar Balinda, kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi birego bya Guverinoma ya RDC ndetse anasobanure uko uruhande rwe rubona iby’iyirukanwa ry’uwo musirikare, ariko ntitwashoboye kumubona ku murongo wa telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Iyi nkuru ije mu gihe impande zirebwa n’amasezerano y’agahenge zikomeje gushyira imbere uburyo bwo kugenzura ko ayo masezerano yubahirizwa, mu gihe ikibazo cy’icyizere hagati ya Kinshasa na AFC/M23 gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye mu nzira y’ibiganiro by’amahoro.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw