Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Abanyarwanda 289 bagaruwe mu gihugu nyuma yo gucuruzwa mu mahanga.
Muri aba, 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakurwa muri Laos, 31 bakurwa muri Myanmar, naho 99 bakurwa muri Oman. Iyi mibare igaragaza ko ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ari bimwe mu byagaragayemo cyane imiyoboro y’abacuruza abantu bashuka Abanyarwanda babizeza akazi n’amahirwe yo kubaho neza.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ruvuga ko rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukumira icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka. Ubu buryo ngo bwagize uruhare mu gutabara Abanyarwanda 673 bari bafite ibyago byo kujyanwa mu mahanga mu buryo bushobora kuba ubucuruzi bw’abantu mu mwaka ushize.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje kuba imbogamizi ku rwego mpuzamahanga, kuko abacuruza abantu bagenda bahindura uburyo bakoresha, cyane cyane bakifashisha imbuga nkoranyambaga n’amatangazo y’akazi y’ibinyoma.
Bemeza ko kurwanya iki kibazo bisaba ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ibihugu bitandukanye ndetse n’abaturage, cyane cyane mu gutanga amakuru no kugenzura neza ibigo cyangwa abantu batanga amasezerano y’akazi mu mahanga.
U Rwanda rukomeje gusaba abifuza kujya gukorera hanze kwitondera amasezerano batanga amakuru yabo, bakirinda abahuza batemewe, kugira ngo badakomeza kugwa mu mutego w’abacuruza abantu.
Rwandatribune.rw