Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabiya Sawudite byashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu rwego rw’ingufu za kirimbuzi, mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura ishoramari rya miliyari z’amadolari.
Minisiteri y’Ingufu ya Amerika yatangaje ko aya masezerano ari “ay’amateka”, asobanura ko azafasha amasosiyete yo muri Amerika gutanga ikoranabuhanga rigezweho rya kirimbuzi muri Arabiya Sawudite.
Aya masezerano ashingiye ku ngingo ya 123 y’Itegeko ry’Ingufu za Atomike ryo mu 1954, rizwi nka 123 Agreement, ndetse akajyanirana n’andi masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ingufu wa Amerika, Chris Wright, yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushake bwa Washington na Riyadh bwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi, kongera amahirwe y’iterambere ndetse no gukomeza umutekano w’ibihugu byombi.
Yashimangiye kandi ko azubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye n’umutekano wa kirimbuzi no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi, anavuga ko Amerika izatanga ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho muri uru rwego.
Icyakora, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byatangaje ko aya masezerano ashobora kwemerera Arabiya Sawudite gukungahaza uranium ku butaka bwayo, aho kuyitumiza muri Amerika. Ibi ni ingingo ishobora guteza impaka muri Kongere ya Amerika, kuko Minisiteri y’Ingufu itigeze iyitangaho ibisobanuro birambuye.
Aya masezerano, agereranywa n’ubufatanye buzashorwamo miliyari nyinshi z’amadolari, agiye gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kugira ngo iyasuzume mbere yo gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Atangajwe mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira igitutu kuri Irani, buyishinja gahunda yo gukungahaza uranium ishobora kuvamo intwaro za kirimbuzi.
Tehran yakomeje guhakana ibyo birego, ivuga ko gahunda yayo igamije gusa gukoresha ingufu za kirimbuzi mu bikorwa bya gisivili.
Nubwo Amasezerano Mpuzamahanga yo Kudakwirakwiza Intwaro za Kirimbuzi (NPT) atabuza igihugu gukungahaza uranium, ibikorwa nk’ibyo bikurikiranwa hafi kuko uranium ikungahajwe ku rwego rwo hejuru ishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.
Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko aya masezerano azafasha guhanga imirimo muri Amerika, akazamura urwego mpuzamahanga rwo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi, ndetse akanakomeza ubufatanye bw’igihe kirekire hagati ya Washington na Riyadh.
Aya masezerano aje mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika, Isirayeli na Irani ukomeje kwiyongera.
Mu bihe bishize, Irani yagabye ibitero bya misile na drones ku birindiro by’ingabo za Amerika ndetse no ku bikorwa remezo by’ingufu biri mu karere k’Ikigobe, ibintu byakajije umwuka w’umutekano muri ako karere.
Rwandatribune.rw