Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
RUTSHURU: Abaturage ba Tongo, Kabizo na Bukombo Baratabaza M23 Gukemura Ikibazo cya FDLR
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Trump Ashaka Ko Perezida wa FIFA Asimbura António Guterres Kuyobora Loni
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Ko Perezida wa FIFA Asimbura António Guterres Kuyobora Loni

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 23, 2026 9:14 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari gushyigikira igitekerezo cy’uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yaba Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), asimbuye António Guterres uzarangiza manda ye mu mpera za 2026, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Post.

Amakuru avuga ko Trump asanga Infantino afite uburambe bukomeye mu kuyobora umuryango mpuzamahanga ugizwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru arenga 200, bityo akaba yanashobora kuyobora Loni igizwe n’ibihugu 193. Abamushyigikiye bavuga ko ubushobozi bwe bwo guhuza ibihugu bitandukanye bwamugira umukandida ukwiriye.

Bivugwa kandi ko umubano wa Trump na Infantino warushijeho gukomera mu gihe cyo gutegura no kwakira Igikombe cy’Isi cya 2026, ari na byo byatumye Trump atangira kumubonamo umuntu wakongerera Loni imbaraga nshya.

Icyakora, kugeza ubu Gianni Infantino ntaratangaza ko yifuza uwo mwanya. Nanone, kugira ngo abe Umunyamabanga Mukuru wa Loni bisaba kubanza kwemezwa n’Inama y’Umutekano ya Loni, hanyuma agatorwa n’Inteko Rusange, bityo icyifuzo cya Trump cyonyine nticyaba gihagije ngo bimugire umuyobozi wa Loni.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DR Congo: Tshisekedi Unveils Participants for National Dialogue, M23 Excluded
Next Article Amerika na Arabiya Sawudite Byasinye Amasezerano Akomeye ku Ngufu za Kirimbuzi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Imirwano Imaze Iminsi 3 Yadutse Muri Masisi na Walikale

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Abasenateri Ba Amerika Basabye Ibisobanuro Ku Ruhare Rwa Washington Mu Kibazo cy’u Rwanda na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC mu Bukangurambaga Bwa Dipolomasi Bwo Gushaka Umuti w’Ikibazo Cya FDLR

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAPOLITIKE

Holden Roberto: Intwari Yaharaniye Ubwigenge Bwa Angola Ariko Ntayobore Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?