Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Sholi ruherereye mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Muhirwa Paulin, yitabye Imana azize ibikomere bikomeye yatewe n’abagizi ba nabi bamutegeye ku muryango w’urugo rwe.
Muhirwa yaguye mu Bitaro bya Kabgayi ku wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi itanu arwariye ibikomere yatewe ubwo yaterwaga ku wa 4 Nyakanga 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera asize umugore n’abana.
Abaturanyi bavuga ko nyuma y’icyo gitero Muhirwa yari yakomeretse bikomeye, ndetse ko yamaze igihe ari muri koma mbere yo kwitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi.
Kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko icyo gikorwa cyateguwe n’impamvu zacyo.
Polisi yasabye abaturage gukomeza kwirinda no gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano, ishimangira ko abazahamwa n’ibyaha bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.
rwandatribune.rw