Nubwo ku wa 17 Nyakanga 2026 amadini akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yemeye ko hategurwa ikiganiro cy’igihugu gisangiwe, kugeza ubu icyo gikorwa ntikiratangira mu buryo bugaragara.
Ibi bibaye mu gihe Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rwamaze gutangaza ko itegeko rigenga referandumu rihuye n’Itegeko Nshinga, ibintu bifungura inzira ishobora kuganisha ku guhindura Itegeko Nshinga rya 2006.
Ultimatum ya C64 irimo kugera ku musozo
Hasigaye iminsi icyenda gusa ngo irangire igihe ihuriro Article 64 (C64) ryari ryahaye Perezida Tshisekedi ngo abe yateguye icyo kiganiro cy’igihugu. Nyuma y’uko yemeye icyo gitekerezo mu buryo butunguranye, iri huriro rivuga ko ijambo “ikiganiro” risa n’iryamaze kubura mu mvugo z’abayobozi, kuko iteka rya Perezida rigomba kugaragaza uburyo icyo kiganiro kizakorwa rikomeje gutinda.
Icyemezo cyo gutangaza icyo gitekerezo cyari cyatumye, ku bufatanye bw’ihuriro ECC-CENCO, hasubikwa imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yari iteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2026.
Iyo myigaragambyo yari igamije gusaba Perezida Tshisekedi kwegura, bamushinja kurenga ku ndahiro yo kubahiriza Itegeko Nshinga kubera umugambi we wo kurihindura.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kotswa igitutu
Mu gihe ubuyobozi bwa C64 bukomeje kongera igitutu kuri Kinshasa, ndetse bukaba bwanatanze umuburo wa nyuma nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cy’ishyaka rya Moïse Katumbi, ubutegetsi buriho bwo bwatangaje ko butazemera gukorera ku gitutu cy’abatavuga rumwe nabwo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya yavuze ko Perezida wa Repubulika afite gahunda ze bwite kandi adashobora kuyoborwa n’ultimatum iyo ari yo yose, ahubwo akora ashingiye ku byihutirwa igihugu gikeneye.
Impaka ku bazitabira ikiganiro
Ikindi gikomeje guteza impaka ni ikibazo cy’abagomba kwitabira icyo kiganiro.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango imwe ya sosiyete sivile basaba ko hagomba kwitabira:
AFC/M23,
Ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwo buvuga ko icyo kiganiro kigomba guhuriza hamwe Abanyekongo bose bamagana icyo bise “ubushotoranyi bw’u Rwanda”.
Bwanibukije ko hari indi nzira yihariye yo kuganira n’inyeshyamba za AFC/M23, ari yo inzira ya Doha, nyuma yimuriwe i Montreux mu Busuwisi. Iyo nzira na yo iri mu gihirahiro nyuma y’icyiciro cya cyenda cy’ibiganiro cyabaye kuva ku wa 13 kugeza ku wa 18 Mata 2026
.
Ibyo biganiro byari byageze ku masezerano arimo:
korohereza itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi,
Abatavuga rumwe na Tshisekedi bongeye guhura ku wa 15 Kanama
Abayobozi bakomeye b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo:
Martin Fayulu (ECIDé),
biteganyijwe ko bazongera guhura ku wa 15 Kanama 2026.
Iyo nama izasohora ingengabihe y’ibindi bikorwa bya C64, mu gihe Perezida Tshisekedi yaba atarashyira mu bikorwa isezerano rye ryo gutegura ikiganiro cy’igihugu gisangiwe basaba kuva mu mwaka wa 2024.
Nk’uko aba banyapolitiki babivuga, icyo kiganiro kigamije gusesengura no gushakira ibisubizo impamvu z’ihungabana rya politiki, umutekano, ubukungu n’imibereho byugarije RDC.
Joseph Kabila,
kurekura imfungwa mu gihe cy’iminsi 10,
Moïse Katumbi (Ensemble),
n’abandi banyapolitiki bari mu buhungiro cyangwa mu mahanga.no gushyiraho amasezerano mashya yo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano hamwe n’ikorwa ry’itsinda rihuriweho ryo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Rwandatribune.rw