Shema Ngoga Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’amezi 13 yari amaze ayoboye uru rwego.
Ubwegure bwe bwatangajwe mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango bagize Inteko Rusange ya FERWAFA ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026.
Iyi baruwa yageze ku banyamuryango mu ijoro rishyira ku wa 30 Nzeri, ahagana saa Sita n’igice, Shema avuga ko icyemezo cye gihita gitangira gukurikizwa.
Yagize ati: “Natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bukurikizwa ako kanya. Ni icyemezo gifitanye isano n’ubunyangamugayo n’imyitwarire yanjye bwite.”
Shema yavuze ko yizera ko guhagarika inshingano ze bizafasha kurinda ubusugire bwa FERWAFA, gukomeza icyizere iri shyirahamwe rifitiwe no gutuma ibikorwa byaryo bikomeza nta gihungabanye.
Yasezeranyije kandi ko azagira uruhare mu ihererekanyabubasha, kugira ngo imirimo ya FERWAFA ikomeze nta nkomyi.
Urubanza rwatumye ikibazo cy’ubunyangamugayo kivuka
Ubwegure bwa Shema buje nyuma y’urubanza yari amaze igihe akurikiranwamo ku byaha bifitanye isano n’ubucuruzi yakoraga hanze y’umupira w’amaguru.
Yari akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ibyo byaha byari bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi yakoraga binyuze muri kompanyi ye, Africa Medical Supplier.
Ku wa 22 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema arekurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yari yagiranye n’Ubushinjacyaha.
Muri ayo masezerano, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Shema yari yishyuye, busaba ko ahabwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, hamwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Amategeko ngengamikorere ya FERWAFA n’ibisabwa umuntu ushaka kuyobora iri shyirahamwe biteganya ko ugomba kuba utarahamwe n’icyaha ngo ufungwe igihe kirenze amezi atandatu.
Ibikorwa yari amaze gushyira imbere muri FERWAFA
Mu gihe cy’amezi 13 yamaze ku buyobozi, Shema yashyize imbere kongerera amakipe ubushobozi bw’amafaranga no guteza imbere umupira w’amaguru.
Mu mwaka we wa mbere, amakipe yahembwe miliyoni 484 Frw.
Ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo yahawe miliyoni 80 Frw, mu gihe amakipe umunani ya mbere yahembwe, iya munani ihabwa miliyoni 10 Frw.
Yagize kandi uruhare mu gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu kugira ngo bafashe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ndetse ikipe ikora umwiherero mu Misiri.
Nubwo yari afite intego yo gufasha Amavubi gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’imyaka isaga 20 u Rwanda ruheruka muri iri rushanwa, ndetse no kugera mu Gikombe cy’Isi cya 2030, Shema yeguye izo gahunda atarazigeraho.
Gasarabwe ni we uyoboye FERWAFA by’agateganyo
Nyuma y’ubwegure bwa Shema, FERWAFA ikomeje kuyoborwa by’agateganyo na Me. Claudine Gasarabwe, wari usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.
Shema yashimiye Inteko Rusange ya FERWAFA yamugiriye icyizere ikamutora, Komite Nyobozi bakoranaga, abandi bayobozi, abafatanyabikorwa, Ikipe y’Igihugu, abafana ndetse n’abandi bose bamushyigikiye mu gihe yari ku buyobozi.
Rwandatribune.rw