U Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro 177 baturutse muri Libya, mu gikorwa cyakozwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Ni itsinda rya 24 rigeze mu Rwanda kuva gahunda yo kwimura by’agateganyo impunzi zari zarafatiwe muri Libya yatangira gushyirwa mu bikorwa.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iri tsinda rigizwe n’Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Ethiopia 15, Abanya-Sudani y’Epfo 26 ndetse n’Abanya-Somalia babiri.
Akimara kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, aba basaba ubuhungiro bahise bajyanwa mu Kigo cya Gashora Transit Center giherereye mu Karere ka Bugesera, aho bazacumbikirwa by’agateganyo banahabwe ubufasha bw’ibanze.
Iyi gahunda yashyizweho mu 2019 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), igamije gutabara byihuse impunzi n’abimukira bahuye n’ibibazo bikomeye muri Libya.
Benshi muri bo baba baranyuze muri Libya bafite icyizere cyo kugera i Burayi, ariko bakahafatirwa mu bihe bigoranye birimo gufungwa, gukorerwa ihohoterwa no gucuruzwa nk’abacakara.
MINEMA ivuga ko kuva iyi gahunda yatangira, u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 3,000 bavanwe muri Libya, mu gihe 2,681 muri bo bamaze kubona ibisubizo birambye binyuze mu kwimurirwa mu bindi bihugu.
Muri abo bamaze kwimurwa harimo 927 bajyanywe muri Canada, 332 mu Bufaransa, 325 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 297 muri Sweden, 271 muri Finland, 229 muri Norway, 132 mu Budage, 94 mu Buholandi ndetse na 72 mu Bubiligi.
U Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare rwarwo mu bikorwa byo gutabara impunzi no gutanga uburinzi ku bantu bari mu kaga, binyuze muri gahunda zifatanyijweho n’imiryango mpuzamahanga.
Rwandatribune.rw