Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Abantu 8 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitemewe
AMAKURU

Abantu 8 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitemewe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 26, 2026 10:03 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Nyabihu — Ku wa 25 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kinamba, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, habereye iburanisha mu ruhame ry’urubanza rw’abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, birimo inzoga zitemewe.

Urubanza rwayobowe n’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, rukaba rwarabaye hagati ya saa 11:50 na saa 14:15.

Abaregwa ni Mukeshimana Jacqueline na Nyirasukura Agnes bo mu Karere ka Nyabihu, Habimana uzwi nka Nyinya cyangwa Motari, Nzayisenga Edouard, Byosenibayo Eric, Mukamihigo Noéla, Maniragaba Alphonse, ndetse na Habimana uzwi nka Motar, bo mu Karere ka Rubavu.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo kuroga, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse no guha abantu ibintu bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Methanol yarenze ku rugero rwemewe
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uru rubanza rushingiye ku bikorwa byo gutunda no gucuruza inzoga zitemewe, aho zimwe mu nzoga zanywe n’abaturage bo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu zavuyemo impfu, mu gihe abandi bazinyoye bagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Umushinjacyaha yavuze ko icyitegererezo cy’ibinyobwa cyafashwe kikoherezwa gupimwa cyagaragaje ko cyarimo Methanol ingana na 45%, mu gihe urwego rwemewe rutagomba kurenga 0.5%, nk’uko byagaragajwe mu iburanisha.

Nyuma yo guhabwa umwanya wo kwiregura, bamwe mu baregwa bemeye ibyaha bashinjwa, basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano, mu gihe abandi bahakanye ibyo baregwa.

Urukiko rwatangaje ko imyanzuro y’uru rubanza izasomwa mu ruhame ku wa 10 Nzeri 2026, saa 14:00, aho uru rubanza rwabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Rega, Umudugudu wa Kinamba.

Urukiko rwihanangirije abakora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe
Mu gusoza iburanisha, umucamanza yagiriye inama abaturage kwirinda gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage kandi binyuranyije n’amategeko.

Yaburiye abakomeje ibyo bikorwa ko bazakomeza gufatwa, bagashyikirizwa ubutabera kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Urubanza rwitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme Mukandayisenga Antoinette, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo mu Tugari twa Arusha na Rega, aho bivugwa ko ibyaha byakorewe.

Iburanisha ryagenze mu mutuzo kandi nta kibazo cyihariye cyagaragaye.

RAFIKI Kabenga

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dolly Parton, Icyamamare mu Muziki wa Country, Yapfuye Afite Imyaka 80
Next Article Inkongi Yahitanye Abantu 3, Inzu Zirenga 200 Zirakongoka i Bukavu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Bujumbura:Inkongi Ikomeye Yibasiye Galerie Ndayizamba na Le Parisien i Bujumbura, Ubwo Ndayishimiye Yari i Kinshasa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Congo: Kiliziya Gatolika n’Abalayiki Bashyize Igitutu ku Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Inkongi Yahitanye Abantu 3, Inzu Zirenga 200 Zirakongoka i Bukavu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Australia: H5N1 Yagaragaye Bwa Mbere Mu Nyamaswa y’Inyamabere

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?