Abajenerali babiri bayoboye imitwe ya Wazalendo, Gen Kamama Mbigirwa na Gen Kalembe Delphin Ngoma Nzito, basabye ko Gen James Fyeka Adui na Gen Mboleza barekurwa, nk’uko bigaragara mu nyandiko iri mu buryo bwa mémorandum bivugwa ko yashyizweho umukono n’abo bajenerali bombi.
Iyo nyandiko ivuga ko Gen James Fyeka na Gen Mboleza bakurikiranwe nyuma y’ibikorwa byiswe “dérapages”, gusa ntigaragaza mu buryo burambuye ibyo bikorwa cyangwa ibyaha byihariye bashinjwa.
Gen Kamama na Gen Ngoma Nzito bavuga ko aba bayobozi ba Wazalendo bagikenewe mu bikorwa byo kurwanirira igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni muri urwo rwego basabye ko Gen James Fyeka na Gen Mboleza barekurwa, kugira ngo bongere kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Iki cyifuzo kije mu gihe hamaze iminsi hatangwa ubutumwa busaba ko impande zitandukanye zigabanya umwuka w’ubushyamirane, ndetse hakabaho gushakira umuti ibibazo bivuka hagati y’abagize imitwe ya Wazalendo n’inzego zibishinzwe.
Rwandatribune yagerageje kumenya icyo uruhande rwa Wazalendo ruvuga kuri aya makuru.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi warwo, Col. Eric Tungane, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, ntitwabashije kumubona kuri telefoni.
Kugeza ubu kandi, Rwandatribune ntirabona ibisobanuro birambuye biturutse ku nzego za Leta ku cyifuzo cya Gen Kamama na Gen Ngoma Nzito, cyangwa ku cyemezo kizafatwa ku bijyanye na Gen James Fyeka na Gen Mboleza.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw