Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Fayulu ati Kabila na Nangaa Ntibakwiye Gusigara Mu Biganiro Bya RDC
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Fayulu ati Kabila na Nangaa Ntibakwiye Gusigara Mu Biganiro Bya RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 18, 2026 3:02 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yasabye ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa batumirwa mu biganiro by’Abanye-Congo biteganyijwe ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Fayulu, uyobora ihuriro rya Lamuka, yabigarutseho ubwo yari i Paris mu Bufaransa, avuga ko aba banyapolitiki bombi bafite amateka akomeye muri politiki ya RDC kandi ko ibibazo by’igihugu bitakemurwa hatabayeho uruhare rw’impande zitandukanye.

Yavuze ko nubwo Kabila atakiri Perezida wa RDC, kuba yarayoboye igihugu imyaka 18 bituma akomeza kugira uruhare mu biganiro byerekeye ahazaza h’igihugu.
Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, mbere yo gusimburwa na Félix Tshisekedi.

Fayulu yavuze kandi ko niba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza gushinja Kabila gutera inkunga AFC/M23, ari ngombwa ko na we ahabwa umwanya wo kwitabira ibiganiro akagaragaza uruhande rwe ku bibazo ashinjwa.
Ati: “Kabila yayoboye iki gihugu. Icyo yaba ari cyo ubu ntacyo kivuze, ariko arahari.

Bavuze ko ari we uha intwaro kandi agatera inkunga AFC/M23; agomba kuza akatubwira impamvu abikora n’ikibazo gihari.”
Ku ruhande rwa Corneille Nangaa, Fayulu yavuze ko na we akwiye guhabwa umwanya wo kwisobanura no kugaragaza impamvu yafashe inzira y’intambara.

Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, CENI, ubu ayoboye ihuriro rya AFC/M23, umutwe Kinshasa ishinja guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’u Rwanda. Nangaa na AFC/M23 bo bahakana ko ari bo ntandaro y’ibibazo byose by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC.

Fayulu asanga ibibazo bya Congo bikwiye gushakirwa ibisubizo n’Abanye-Congo ubwabo, aho impande zitandukanye zagira umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byazo ku hazaza h’igihugu.

Leta ya RDC yo yakomeje kwanga ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa bagira uruhare mu biganiro by’Abanye-Congo, ibashinja kuba barafashe intwaro cyangwa gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko azageza ijambo ku baturage, akabasobanurira uko ibiganiro by’Abanye-Congo bizategurwa n’uko bizakorwa.

Ibyo biganiro bitegerejweho gufasha gushaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe bihangayikishije RDC, cyane cyane ibijyanye n’imvururu n’intambara bikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hakainde Hichilema yongeye Gutorerwa Kuyobora Zambia Nyuma yo Gutsinda n’Amajwi 60%
Next Article Fayulu Says Kabila and Nangaa Should Not Be Excluded from DRC Dialogue
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Impuguke Bob Kabamba Yagaragaje Impungenge Ku Biganiro Bya Politiki Bya Tshisekedi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ese Ndayishimiye Guhoza Akarenge Kwa Tshisekedi Bivuze Iki?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

AFC/M23 Yagaragaje ko Ibikorwa Byayo Muri Minembwe Bigamije Gukumira Ubwicanyi nk’Ubwa Gatumba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Guhanga Udushya mu Buhinzi n’Ubworozi ni yo Nzira yo Kongera Umusaruro – Dr. Ndabamenye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?