Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > AFC/M23 Yagaragaje ko Ibikorwa Byayo Muri Minembwe Bigamije Gukumira Ubwicanyi nk’Ubwa Gatumba
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

AFC/M23 Yagaragaje ko Ibikorwa Byayo Muri Minembwe Bigamije Gukumira Ubwicanyi nk’Ubwa Gatumba

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 18, 2026 9:32 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare by’iri huriro muri Komini Minembwe bigamije gukumira ubwicanyi nk’ubwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi muri Kanama 2004.

Bisimwa yabisobanuye ubwo AFC/M23 n’abafatanyabikorwa byibukaga ubwicanyi bwa Gatumba, agaragaza ko ibyabaye icyo gihe bidakwiye gufatwa nk’amateka yarangiye mu gihe hari abaturage bakomeje kwicwa bazira ubwoko bwabo.

Yashinje ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahanga kugaba ibitero muri Minembwe no gushyira iyi komini mu kato kugira ngo abayituye babure ibiribwa, imiti, amazi meza n’ibindi byangombwa nk’uburyo bwo kubica buhoro buhoro.

Ati “Mu guhangana n’iki kibazo, ingabo z’impinduramatwara ntizigeze zirebera. Zafashe inshingano yo gukumira aya mahano no kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri Minembwe. Ingabo zacu zaratabaye kugira ngo zihagarike ubundi bwicanyi bwari buri gukorwa. Ni umugambi mubisha wateguwe na Leta ya Kinshasa.”

Bisimwa yagaragaje ko umugambi Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bari bafitiye Minembwe ari ukwica Abanyamulenge nk’uko byakozwe mu nkambi ya Gatumba mu myaka 22 ishize.

Ati “Iyi politiki yo gutsemba abaturage iyobowe na Leta ya Kinshasa igomba guhagarara. Umuryango wacu wakozwe ibikorwa byo ku butaka, bigamije gukumira muri Minembwe ubundi bwicanyi nk’ubwabereye muri Gatumba.”

Ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Kanama 2004. Hishwe Abanyamulenge 166, hakomereka abandi 106. Umutwe witwaje intwaro wa FNL-PARIPEHUTU wemeje ko wabugizemo uruhare.

AFC/M23 ivuga ko amateka ya Gatumba akwiye kuba umuburo wo gukumira hakiri kare ibikorwa bishobora kongera gutsemba abasivili.

Twagiramungu Amosi

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Fayulu Says Kabila and Nangaa Should Not Be Excluded from DRC Dialogue
Next Article Trump Ahakanye ko Amerika na Iran Biri Mu Biganiro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Uganda Yatangaje ko Izakura Burundu Ingabo Zayo Muri Somalia Bitarenze Kanama 2027

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Qatar: Umunyabigwi Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani Yapfuye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Abantu Nibura 73 Bishwe n’Igitero cya Drones muri Abyei

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Céline Dion Yatangaje Amakuru Mashya ku Burwayi Bwe mu Gihe Yitegura Gusubira ku Rubyiniro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?