Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafashe icyemezo cyo guhagarika inzoga 52 zitumizwa mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Kanama 2026, Rwanda FDA yasabye ko ibikorwa byo kwinjiza ibyo binyobwa mu gihugu bihagarara ako kanya.
Iri tangazo rinavuga ko ababitumiza mu mahanga bagomba guhita batangira kubikusanya byose ku isoko no kubikura mu maboko y’ababicuruza.
Rwanda FDA yasabye kandi ko abatumiza ibyo binyobwa bakorana n’ababikwirakwiza hirya no hino mu gihugu kugira ngo byose bisubizwe mu bubiko bw’ababitumije hanze.
Abo bacuruzi bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyakozwe, mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi ibarwa kuva ku wa 5 Kanama 2026.
Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa bikomeye igihugu gikomeje gukora byo kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge. Kugeza ubu, inganda 136 zikora bene ibyo binyobwa zamaze gufungwa.
Hari kandi gukusanywa no kumenwa ethanol yakoreshwaga mu gukora izo nzoga, aho muri Kigali honyine hamaze gukusanywa litiro zirenga 470,000 ziteganyijwe kumenwa.
Guverinoma ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira ingaruka zikomeye zatewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu mezi arindwi ashize, bivugwa ko izo nzoga zahitanye abantu 50, mu gihe abandi 100 bahumye bazize kuzikoresha.
Rwandatribune.rw