Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yasabye ko ubufatanye n’Ingabo za RDC (FARDC) bwongerwa, mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’umutwe wa ADF bikomeje guhungabanya umutekano mu Majyaruguru ya Kivu.
James Swan, ushinzwe guhagararira Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro i Beni na Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, General Louis Segond Karawa.
Aba bayobozi baganiriye ku mutekano mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibitero byitirirwa ADF ndetse n’ingaruka zabyo ku baturage, zirimo kwimurwa mu byabo.
Nyuma y’ibiganiro, James Swan yavuze ko ibikorwa by’umutwe wa ADF bikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane ku baturage bakomeje guhura n’ibitero, kwimurwa ku ngufu ndetse n’umutekano muke udacogora.
James Swan yashimangiye ko hakenewe ubufatanye burambye kandi bufatika hagati ya MONUSCO n’inzego z’umutekano za RDC, cyane cyane mu guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa no gukora amarondo ahuriweho.
Yavuze ko ubu bufatanye bugomba no gufasha impande zombi kumenya hakiri kare ibishobora kuba, kugira ngo ingamba zo gukumira ibitero zifatwe mbere y’uko abaturage bagirwaho ingaruka.
Ati: “Ubu bufatanye ni ingenzi kandi bugomba gukomeza kuba bufatika, buhoraho kandi bugamije umusaruro, binyuze mu guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa, gukora amarondo, guteganya ibishobora kuba no kurinda ibice bikunze kwibasirwa.”
Imibare yatangajwe na James Swan igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2026, MONUSCO na FARDC bakoze hafi amarondo 4,900 ahuriweho mu gace ka Beni, mu karere kagenzurwa na Brigade y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Nubwo ibikorwa by’umutekano byakomeje, James Swan yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo igitutu cy’umutwe wa ADF gikemurwe, cyane cyane mu bice abaturage bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.
MONUSCO ivuga ko kongera ubufatanye na FARDC bizafasha mu kumenya hakiri kare ibimenyetso by’ibitero, gutabara vuba no kurinda abaturage bo mu bice biri mu kaga.
James Swan yasabye ko MONUSCO ikomeza kugira ubushobozi bwo gukora ibikorwa byihuse kandi bigera mu bice bitandukanye bya Beni, ashimangira ko hakenewe ubutumwa bushobora kugenda vuba no gutabara igihe bibaye ngombwa.
Yanasabye ko hakongerwa uburyo bwo gutanga amakuru y’ibanze ku byago bishobora kuba ndetse n’ubushobozi bwo gutabara mu gihe gito.
Ati: “Intego yacu ni ugukorana kugira ngo tumenye ibishobora kuba mbere, dukumire ibitero kandi dutabare hakiri kare, kugira ngo turinde abaturage b’abasivili.”
Kurinda abasivili ni kimwe mu byihutirwa MONUSCO ishyira imbere mu bikorwa byayo mu bice bya RDC bikomeje kurangwa n’umutekano muke.
Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, General Louis Segond Karawa, yashimiye James Swan ku biganiro bagiranye, anagaragaza ko ubuyobozi bw’Intara bwiteguye gukomeza gukorana na MONUSCO.
Ibiganiro by’i Beni bibaye mu gihe ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru bikomeje kugaragaramo ibikorwa byitirirwa ADF, bikomeje kugira ingaruka ku baturage, by’umwihariko abava mu byabo kubera umutekano muke.
Uretse ibibazo by’umutekano, James Swan yanaganiriye n’abayobozi i Beni ku cyorezo cya Ebola cyagaragaye mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yashimye uruhare rw’inzego za RDC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.
MONUSCO ivuga ko izakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa RDC n’inzego z’umutekano, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kumenya hakiri kare ibishobora guteza umutekano muke, gukumira ibitero no kurinda abaturage bo mu bice bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.
Rwandatribune.rw