BPR Bank Rwanda Plc yagiranye ubufatanye na Fortis Green Housing, ikigo cy’Abanyamerika cyihariye mu bwubatsi, mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kubona inguzanyo zo kugura cyangwa kubaka inzu muri Masaka Views Eco Estate, umushinga w’imiturire uri kubakwa mu Karere ka Kicukiro.
Ubu bufatanye bwatangijwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo abayobozi ba BPR Bank Rwanda Plc basuraga ahari kubakwa uyu mudugudu w’icyitegererezo.
Masaka Views Eco Estate iri i Masaka, ikazaba igizwe n’inyubako z’amacumbi zirimo apartments 302, zifite inzu z’icyumba kimwe kugeza kuri bitatu. Hazanabamo family houses 51 ndetse na townhouses 33.
Inguzanyo zizafasha abashaka gutura muri Masaka Views
BPR Bank Rwanda Plc yashyizeho uburyo bwo gufasha abifuza gutunga inzu muri uyu mushinga kubona inguzanyo zo kugura cyangwa kubaka, bakazishyura mu gihe runaka aho kuba ngombwa ko bagira amafaranga yose yo kwishyura inzu ako kanya.
Abakiliya bazanahabwa ubujyanama ku bwoko bw’inguzanyo bubakwiriye, bitewe n’inzu bahisemo ndetse n’icyiciro umushinga ugezeho. Ku muntu uhisemo inzu ikiri kubakwa, banki izamufasha kuyikurikirana kugeza irangiye.
Ubu bufatanye kandi bugamije gufasha abashaka gutura muri uyu mudugudu gufata ibyemezo hakiri kare, kuko umubare w’inzu ziwugize ari muto ugereranyije n’abashobora kuzifuza.
BPR ivuga ko ishaka korohereza Abanyarwanda gutunga inzu
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko kubona amafaranga mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’ubushobozi bw’umukiliya ari ingenzi mu gufasha abantu kugera ku nzozi zo gutunga inzu.
Yagize ati: “Ubufatanye bwacu na Fortis Green Housing buzadufasha gutanga ibisubizo by’imari bihuye n’ibyo abakiliya bakeneye mu byiciro bitandukanye uyu mushinga urimo.”
Yongeyeho ko guhuza uburyo bworoshye bwo gutera inkunga abagura inzu n’imishinga y’imiturire igezweho kandi irambye bizongera amahirwe y’Abanyarwanda yo gushora imari mu miturire ijyanye n’ibyo bifuza.
Masaka Views Eco Estate yatangiye kubakwa mu 2025. Inzu ziri muri uyu mushinga ziri kugurishwa ku biciro biri hagati ya miliyoni 103 Frw na miliyoni 235 Frw, bitewe n’ubwoko n’ubunini bw’inzu.
Rwandatribune.rw