Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali ku wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi rugamije kugirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko byatangajwe na UPDF, Gen Kainerugaba azagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse ateganyijwe no guhura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ingabo za Uganda zavuze ko ibiganiro bizibanda ku gushimangira ubufatanye bwa gisirikare no ku bindi bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi.
Gen Kainerugaba yakiriwe i Kigali na mugenzi we w’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe na Maj Gen Willy Rwagasana uyobora Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse na Col Ezekeil Matsiko, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Uganda mu Rwanda.
Uru ruzinduko ruje mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kampala umaze igihe usubira ku murongo nyuma y’imyaka yaranzwe n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora kuba urundi rwego rwo gukomeza ibiganiro by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bihurirwaho.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw