Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagaragaye bakinana umukino wa Basketball mu gihe Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda.
Aya makuru yamenyekanye binyuze kuri Andrew Mwenda, wari kumwe na bo muri uwo mukino.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, yavuze ko yagize amahirwe yo gukinana na Perezida Kagame na Gen Muhoozi, ariko asetsa avuga ko uko yakinnye byari bibi cyane.
Yagize ati: “Nakinnye Basketball na Perezida Paul Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Uko nitwaye byatuma nandikwa mu Gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi mubi kurusha abandi.”
Gen Muhoozi yageze i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rw’akazi rugamije kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda no guhura na Perezida Kagame.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ibiganiro ateganya kugirana n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kuganira ku zindi ngingo zifitiye ibihugu byombi inyungu.
Akigera mu Rwanda, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe na Maj Gen Willy Rwagasana uyobora umutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu, ndetse na Col Ezekeil Matsiko, uhagarariye inyungu z’igisirikare cya Uganda mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwiyongera ku zindi ngendo Gen Muhoozi yagiye agirira mu Rwanda, zose zigamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda.
Rwandatribune.rw