Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ibyiswe gukora umuti ! Intandaro  yo gufungisha abarimo abayobozi b’uturere
AMAKURUPOLITIKEUBUREZIUBUTABERA

Ibyiswe gukora umuti ! Intandaro  yo gufungisha abarimo abayobozi b’uturere

Ildephonse Dusabe
Last updated: September 5, 2026 4:43 pm
Ildephonse Dusabe
Share
SHARE

Gukopeza abanyeshuri  ibizamini bya Leta , aribyo byahawe izina ryo “gukora umuti”  bimaze kunderamo abayobozi bagera kuri 81 barimo n’abagize nyobozi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Iyi nkundura kandi imaze gutwara abarimo abayobozi bashinzwe Uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu.

Mu bandi bafashwe harimo abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Karere ka Ngoma, babiri bo mu Karere ka Kayonza, umwe wo mu Karere ka Nyamasheke n’abandi batanu bo mu Karere ka Rubavu.

Mu bafashwe kandi harimo abarezi, abakozi bo mu bigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari mu bigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe amasomero mu bigo by’amashuri.

Umuvugizi wa RIB  Dr.  Murangira B Thierry  yavuze ko iperereza rimaze gukorwa mu Turere dutanu, aho muri Kirehe hafashwe abantu 21, Ngoma hafatwa 07 Kayonza hafatwa 05 Nyamasheke hafatwa 15, naho Rubavu hafatwa 35.

RIB ikomeza ivuga  ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu byaha bijyanye no gufasha abanyeshuri gukopera  mu bizamini bisoza amashuri abanza, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.

RIB ivuga ko mu bafashwe bagabanijwe mu byiciro birenga 3 bitanduka harimo 39 berekanwe n’uru rwego.

Mu bandi bafashwe harimo abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Karere ka Ngoma, babiri bo mu Karere ka Kayonza, umwe wo mu Karere ka Nyamasheke n’abandi batanu bo mu Karere ka Rubavu.

Mu bafashwe kandi harimo abarezi, abakozi bo mu bigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari mu bigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe amasomero mu bigo by’amashuri.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza rimaze gukorwa mu Turere dutanu, aho muri Kirehe hafashwe abantu 21, Ngoma hafatwa barindwi, Kayonza hafatwa batatu, Nyamasheke hafatwa 15, naho Rubavu hafatwa 35.

Dr. Murangira yagize ati “Uko gukopeza mu mutaka bise wo gufasha abana, kugira ngo ibyo bishoboke bategura uko bazabikora. Icya mbere bashaka abarimu bizeye, bazahagarara mu byumba, mbega abarimu batazabavamo, bakababikira ibanga, bakabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bikorwa.”

Yakomeje agira ati  “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba agahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika.”

Ibyaha aba bakurikiranyweho ni bitatu, birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guhimba no guhindura inyandiko ndetse no kuzikoresha, no kumena ibanga ry’akazi.

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo ivuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta, ukoresha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya, agakora igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igikorwa ategetswe n’itegeko, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni 10 (10,000,000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe kubona inyungu ibarwa mu mafaranga, uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ku bijyanye no kumena ibanga ry’akazi, iteko riteganya ko umuntu ufite ibanga ry’akazi kubera inshingano cyangwa umwanya afite, iyo arimennye mu gihe akiri mu kazi cyangwa amaze kukavamo, aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe  ariko kitarenze imyaka ibiri , n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Tooro : Indagu zagaragaje ko umwana w’umwaka  1 ariwe ugomba kwima  ingoma
Next Article  Deputy mayors among 81 arrested over alleged national exam cheating
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yaciye Amarenga yo Kwivana Mu Biganiro Bya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Ifoto y’umunsi:  Hiboux Special Force yagaragaye mu buryo budasanzwe mu Minembwe

By
Ildephonse Dusabe
AMAKURUUMUTEKANO

Kamonyi: Minibisi Yagonganye n’Ikamyo Ihitana Abantu 9, Abandi 12 Barakomereka

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINO

Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?