Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kamonyi: Minibisi Yagonganye n’Ikamyo Ihitana Abantu 9, Abandi 12 Barakomereka
AMAKURUUMUTEKANO

Kamonyi: Minibisi Yagonganye n’Ikamyo Ihitana Abantu 9, Abandi 12 Barakomereka

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 19, 2026 8:01 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abantu icyenda bahasize ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ahagana saa sita n’igice z’amanywa, nyuma y’uko minibisi itwara abagenzi igonganye n’ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN.

Amakuru agaragaza ko iyo kamyo yari iturutse mu Karere ka Muhanga, mu gihe minibisi izwi nka Twegerane yavaga i Kigali. Muri minibisi hari harimo abantu 21, barimo abakuru 19 n’abana babiri. Abantu icyenda bahise bitaba Imana, mu gihe abandi 12 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Abatangabuhamya bavuga ko ikamyo yamanukaga ku muvuduko mwinshi, bakeka ko ishobora kuba yari yabuze feri. Bavuze ko minibisi yari imaze kunyura ku modoka yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda kubera ikibazo cy’amazi, ihita igongana n’iyo kamyo.

Umwe mu baturage, Mbonyumwami Hassan, yavuze ko umushoferi wa minibisi yahise aca mu kirahure cy’imbere agwa mu muhanda, ahita yitaba Imana.

Yagize ati: “Twirutse dutabara dusanga abantu benshi bapfuye, abandi bakomeretse barimo gutabaza. Hari n’abadupfiriye mu maboko.”

Undi mutangabuhamya, Mukamfashijwaho Solange, yavuze ko basanze imodoka yashwanyaguritse cyane, bamwe mu bayirimo bapfuye, abandi bakomeretse bikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yemeje ko abantu icyenda bamaze kwitaba Imana, anihanganisha imiryango yabuze ababo.

Yagize ati: “Ni impanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka itwara abagenzi. Turakomeje gukurikirana ubuzima bw’abakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage.

Mu ikamyo harimo abantu babiri, aho umushoferi wayo yakomeretse ku kuguru.

Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kanombe, Kabgayi, CHUK na Remera-Rukoma, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amatora y’Inzego z’Ibanze 2026: Bameya Batandatu Ntibemerewe Kongera Kwiyamamaza
Next Article Abasenateri ba Amerika Basabye Washington Kongera Imbaraga Mu Gushakira Amahoro RDC n’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kampala:Muhoozi Yategetse Abanya-Turukiya “Gupakira Imizigo” Bakava Muri Uganda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Inkongi Yahitanye Abantu 3, Inzu Zirenga 200 Zirakongoka i Bukavu

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUPOLITIKE

Ese Iyirukanwa Rya Karim Khan Rifitanye Isano n’Impapuro zo Guta Muri Yombi Benjamin Netanyahu?

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Amerika: Padiri w’Umunyanijeriya Yiyahuye Nyuma yo Kwimwa Viza

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?