Tuesday, 11 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
KALEHE: Igisasu Cyahitanye Abaturage 5, FARDC na AFC/M23 baritana bamwana
Impamvu Impeta y’Ubukwe Yambarwa ku Rutoki Rwa Kane rw’Ikiganza cy’Ibumoso
Gisagara: Gitifu wa Kansi Yatawe Muri Yombi Akekwaho Guhishira Uruganda rw’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara
Ibigo bya RSB,FDA,RICA na MINISANTE byarihe kugirango havuke inganda zirenga 150 zenga inzoga zica Abaturage?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Amatora y’Inzego z’Ibanze 2026: Bameya Batandatu Ntibemerewe Kongera Kwiyamamaza
POLITIKEAMAKURU

Amatora y’Inzego z’Ibanze 2026: Bameya Batandatu Ntibemerewe Kongera Kwiyamamaza

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 19, 2026 2:21 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Inzego z’Ibanze ateganyijwe mu 2026, Bameya batandatu bazabura ku rutonde rw’abaziyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, nyuma yo kurangiza manda ebyiri zikurikirana nk’uko biteganywa n’amategeko.

Aba bayobozi ntibakuwe mu matora kubera amakosa cyangwa ibihano, ahubwo ni uko amategeko ateganya ko urangije manda ebyiri zikurikirana adashobora kongera kwiyamamariza uwo mwanya ako kanya.

Abatazongera kwiyamamaza ni aba:
Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera,
Ange Sebutege – Meya w’Akarere ka Huye
Valens Habarurema – Meya w’Akarere ka Ruhango
Jacqueline Kayitare – Meya w’Akarere ka Muhanga
Jerome Rutaburingoga – Meya w’Akarere ka Gisagara
Mukandayisenga Antoinette – Meya w’Akarere ka Nyabihu
Ibi bishingiye ku Itegeko nº 065/2021 ryo ku wa 09 Ukwakira 2021 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Akarere, risimbura Itegeko nº 87/2013. Iri tegeko riteganya ko Umuyobozi w’Akarere cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi urangije manda ebyiri zikurikirana adashobora kongera kwiyamamariza uwo mwanya mu gihe gikurikira.

Iri hame rireba kandi Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Si aba bayobozi bonyine bagezweho n’iri tegeko.

Mu bandi barangije manda ebyiri zikurikirana harimo Radjab Mbonyumuvunyi, Meya w’Akarere ka Rwamagana, na Richard Gasana, Meya w’Akarere ka Gatsibo, bombi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umusesenguzi mu miyoborere, René Anthère Rwanyange, yabwiye The New Times ko amategeko y’u Rwanda adaha umuyobozi w’inzego z’ibanze uburenganzira bwo kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Yongeyeho ko n’abemerewe kongera kwiyamamaza bose badahita babona amahirwe yo gukomeza kuyobora, kuko imikorere yabo iba yarasuzumwe.

Yasobanuye ko abayobozi b’uturere basuzumwa hashingiwe ku mihigo n’imikorere, ku buryo utagejeje nibura ku manota 60% ashobora kutemererwa gukomeza inshingano ze, kabone n’iyo amategeko yaba amwemerera kongera kwiyamamaza.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Iran: Amerika Yongeye Kugaba Ibitero Nyuma y’Uko Abasirikare Babiri Bayo Bishwe
Next Article Kamonyi: Minibisi Yagonganye n’Ikamyo Ihitana Abantu 9, Abandi 12 Barakomereka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Congo: Kiliziya Gatolika n’Abalayiki Bashyize Igitutu ku Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Abana 4 Gusa ni Bo Bemejwe Nka Bene Paul Kafeero Nyuma y’Ibizamini Bya ADN

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Kuki Abatutsi Bakomeje Gufatwa Nk’Abanyamahanga Mu Gihugu Bavukiyemo?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?