Monday, 27 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Jenoside: Abagabo Babiri Bari Bamaze Imyaka Bihishahisha Mu Budage na Canada Batawe muri Yombi
AMAKURU

Jenoside: Abagabo Babiri Bari Bamaze Imyaka Bihishahisha Mu Budage na Canada Batawe muri Yombi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 17, 2026 6:23 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko hafashwe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka myinshi bari bihishahisha mu Budage no muri Canada.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Nyakanga 2026, NPPA yavuze ko abafashwe ari Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu, batawe muri yombi ku bufatanye n’inzego z’ubutabera zo muri ibyo bihugu.

Sebagoyi yafatiwe mu Budage ku wa 1 Nyakanga 2026, hashingiwe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2019. Yavutse ku wa 20 Nzeri 1967 mu Murenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro. Mu gihe cya Jenoside, yari Burugumesitiri Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’amategeko muri Komini Kayove.

Akekwaho ibyaha birimo Jenoside, kurimbura abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside.

NPPA ivuga kandi ko akekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi mu bice bitandukanye bya Kayove, by’umwihariko ku bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.

Ku rundi ruhande, Laurent Nduwayezu yafatiwe muri Canada ku wa 22 Kamena 2026, hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2014.

Nduwayezu, wavutse mu 1958 mu Karere ka Burera, mu gihe cya Jenoside yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano muri BRALIRWA, akorera mu cyahoze ari Komini Rubavu.

Akurikiranyweho ibyaha birimo Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura abantu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ashinjwa kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye bya Rubavu no kwitabira inama zavugirwagamo amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa.

NPPA yashimiye inzego z’ubutabera zo mu Budage no muri Canada ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu gushakisha no guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Inkotanyi hashize imyaka 32, haracyari abantu benshi bakekwaho kuyigiramo uruhare batarafatwa.

Aherutse gutangaza imibare, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, yavuze ko mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga rusaba ifatwa ry’abakekwaho Jenoside, abantu 63 gusa ari bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge
Next Article Genève: Inama Yahuje U Rwanda na RDC Yibanze kuri FDLR
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Rwanda, RDC na UNHCR Bashyizeho Amasezerano Mashya Yihutisha Itahuka Ry’Impunzi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Tshisekedi Yatangaje Abazitabira Ibiganiro by’Igihugu, M23 Isigara Hanze

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Icyateye Urusaku rw’Amasasu Yumvikanye Hafi y’Ibiro Bya Tshisekedi Cyamenyekanye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?