Abaturage bo mu midugudu ya Kanguli, Masunga na Nakiehele, iherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangiye kuva mu byabo kuva ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 Twirwaheno n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko umutekano ukomeje kuzamba mu gice cyo ku misozi yo hagati ya Teritwari ya Fizi, cyane cyane mu gace k’Ubuzima ka Nundu.
Kubera impungenge z’umutekano, abaturage bo muri iyo midugudu batangiye guhungira mu bindi bice bibegereye.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko Kanguli, Masunga, Nakiehele n’ahandi hafi yabyo bikomeje gutakaza abaturage, kubera urusaku rw’ibisasu n’intwaro ziremereye bivugwa ko rituruka mu bice bigenzurwa n’uruhande bahanganye.
Bamwe mu baturage bahunze berekeza mu midugudu ya Kaboke 2, Chaboba, Kilumbi I, Tubuki na Katoke, bavuga ko bahunze ibisasu bimaze iminsi byiyongera muri ako gace.
FARDC na Wazalendo bakomeje kugenzura Kanguli na Nakiehele
Muri ako gace, Kanguli, Nakiehele na Mulima bikomeje kuba mu maboko y’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.
Ku rundi ruhande, abarwanyi ba Twirwaheno bafatanyije na AFC/M23 bakomeje kugumana ibirindiro byabo ahitwa Point Zéro, nubwo ingabo za Leta zimaze iminsi zigerageza kubavanamo.
Imirwano ikomeje muri ako gace iri guteza impungenge ku baturage, bamwe bagahitamo kuva mu byabo kugira ngo barinde ubuzima bwabo.
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2026–2027 watangiraga, Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Sammy Kalonji Badibanga, yasabye ko abanyeshuri bavuye mu byabo bafashwa.
Yagaragaje ko imirwano yabaye muri ako gace yabujije bamwe mu banyeshuri gukomeza uburezi, bityo hakenewe ubufasha kugira ngo abana bahunze bashobore gukomeza amashuri.
Kugeza ubu, umutekano muri aka gace uracyari mubi, mu gihe abaturage bakomeje kuva mu byabo berekeza mu bice babona ko bifite umutekano kurushaho.
Rwandatribune.rw
