Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bya Masisi na Kalehe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zihanganye n’umutwe wa AFC-M23.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako karere avuga ko FARDC n’abarwanyi bafatanya na yo batangiye ibikorwa bishya bya gisirikare bigamije gusubiza inyuma AFC-M23, cyane cyane mu bice byo ku muhanda wa Remeka–Lumbishi.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace, wavuze ko atifuza ko amazina ye atangazwa, yavuze ko imirwano yabereye ahitwa Tuonane, mbere yo kugera i Kasake, muri Teritwari ya Masisi.
Ati: “Hari imirwano hagati ya Wazalendo na FARDC ahitwa Tuonane, mbere yo kugera i Kasake, muri Teritwari ya Masisi.”
Ibi bikorwa by’imirwano byatumye abaturage bo mu bice bimwe na bimwe byibasiwe n’imirwano bahunga ingo zabo, bashaka aho bashobora kubona umutekano.
Ku rundi ruhande, AFC-M23 irashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kohereza abarwanyi n’imitwe ifatanya na bwo ku mirongo y’urugamba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri, ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo bagabye ibitero ahantu hatandukanye.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byibasiye uduce dutuwe cyane two muri Teritwari ya Kalehe, turimo Kivoka, Kadasomwa na Gashihe, ndetse n’utundi two muri Teritwari ya Masisi, nka Kadahandwa, Nkokwe, Muko, Remeka na Kumadepo.
Uyu muvugizi wa AFC-M23 yavuze kandi ko ibitero byateje ihunga ry’abaturage bo muri ibyo bice.
Nubwo AFC-M23 ishinja Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo ibyo bikorwa, kugeza ubu aya makuru y’ibitero n’ingano y’uduce bivugwa ko twibasiwe ntaremezwa ku buryo bwigenga n’impande zitabogamiye muri iyi ntambara.
Amakuru aturuka mu bice bya Masisi na Kalehe avuga ko umutekano ukomeje kuba mubi mu duce tumwe na tumwe, aho abaturage benshi bakomeje kwimuka kubera ubwoba bw’imirwano.
Imirwano yo muri aka karere ikunze gutuma abaturage bava mu byabo, cyane cyane mu duce twegeranye n’imirongo y’imbere y’urugamba, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye.
Iyi mirwano mishya ibaye mu gihe ibiganiro bigamije gushaka umuti wa politiki ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kugenda bigorana.
Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’abahagarariye AFC-M23 birakomeje mu rwego rw’ibiganiro bya Doha, bigamije gushaka inzira ya politiki yo guhagarika imirwano no gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Rwandatribune.rw