Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje ko itegeko rigena uburyo bwo gutegura amatora ya kamarampaka rihuye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 28 Nyakanga 2026 na Perezida w’uru rukiko, Dieudonné Kamuleta Badibanga, wavuze ko iri tegeko ryubahiriza amahame ateganywa n’Itegeko Nshinga rya RDC.
Kwemezwa kw’iri tegeko bifatwa nk’intambwe ishobora gutuma hatangira inzira yo guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, ibintu bishobora no kuzagira ingaruka ku miterere y’amatora ateganyijwe mu 2028, igihe manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi izaba irangiye.
Perezida Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC mu mwaka wa 2019.
Itegeko Nshinga risanzwe riteganya ko Perezida wa Repubulika atarenza manda ebyiri, nyuma yazo agasimburwa n’undi Munye-Congo.
Iri tegeko rya kamarampaka ryari ryaramaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, rikaba rigamije gushyiraho uburyo bwemewe bwo guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga.
Urukiko rwemeje ko Umukuru w’Igihugu ashobora gutangiza gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga binyuze mu Nteko yihariye, mbere y’uko abaturage bitabira kamarampaka yo kubyemeza cyangwa kubyanga.
Icyakora, iyi gahunda yakomeje guteza impaka mu gihugu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi na Delly Sesanga bavuga ko ishobora gukoreshwa mu gutuma Perezida uriho abasha kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri.
Aba banyapolitiki bari banateguye imyigaragambyo yo kwamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, ariko baza kuyisubika nyuma y’itangazo rya Leta rivuga ko hagiye gutegurwa ibiganiro bya politiki bidaheza bigamije guhuza Abanye-Congo bose.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2026, Perezida Tshisekedi yavuze ko atigeze asaba kongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu.
Gusa yavuze ko abaturage nibabyifuza yazabitekerezaho, anavuga ko mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC yaba itarahagarara mu 2028, amatora ashobora kutabaho muri uwo mwaka.
Rwandatribune.rw