Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaba yaratangiye guhindura uko abona Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibihugu by’Abarabu bamubwiye ko batakimufitiye icyizere kandi ko bamubona nk’uri mu bituma amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati adagerwaho.
Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Kan News, ikinyamakuru cya Leta ya Israel, nyuma asubirwamo n’ibindi bitangazamakuru birimo The Times of Israel na Jewish Breaking News. Gusa kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya Amerika cyangwa urwa Israel rurayemeza ku mugaragaro.
Raporo ivuga ko mu biganiro Trump yagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’Abarabu mu mezi ashize, bamugaragarije ko Netanyahu atakiri umuntu wabasha kuyobora inzira y’amahoro, ahubwo ko ibyemezo bye bikomeje kongera umwuka mubi n’amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abo bayobozi ngo banasobanuye ko niba Amerika ishaka gukomeza kugira uruhare rukomeye mu gushakira amahoro aka karere no guteza imbere umubano hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu, hakenewe impinduka mu mikorere y’ubuyobozi bwa Israel.
Nubwo raporo itatangaje amazina y’abo bayobozi cyangwa ibihugu bahagarariye, ivuga ko ubutumwa bwabo bwagiye busubirwamo inshuro nyinshi, bikaba bivugwa ko bwatangiye kugira ingaruka ku buryo Trump afata Netanyahu.
Ibi bibaye nyuma y’uko Trump mu minsi ishize yumvikanye anenga uburyo Israel iri kwitwara ku ntambara yo muri Gaza no ku biganiro bigamije guhagarika imirwano.
Hari abasesenguzi babona ko ayo magambo agaragaza impinduka ugereranyije n’uko yari asanzwe ashyigikira Netanyahu.
Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko, niba aya makuru ari ukuri, impinduka mu mubano wa Trump na Netanyahu zishobora kugira ingaruka ku mubano hagati ya Washington na Tel Aviv, ndetse no ku ruhare Amerika ikomeje kugira mu biganiro byo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Icyakora, kugeza ubu White House, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse n’abayobozi b’Abarabu bavugwa muri iyi raporo, ntibaragira icyo batangaza kuri aya makuru. Bityo, akwiye gufatwa nk’ibivugwa n’ibitangazamakuru, kuko atararemezwa n’impande zose zibivugwamo.
Rwandatribune.rw