Imirwano hagati y’Ingabo za Iran n’imitwe yitwaje intwaro y’Abakurude yongeye gukaza umurego mu burengerazuba bw’igihugu, mu gihe hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko imitwe y’Abakurude bivugwa ko ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba yatangije igitero cyo ku butaka.
Imirwano yatangajwe mu bice bya Piranshahr, Sardasht na Baneh, aho Ingabo z’Abarinzi b’Impinduramatwara za Iran (IRGC) zatangaje ko zagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa PJAK n’indi mitwe y’Abakurude.
Iyo mitwe na yo ivuga ko iri kwirwanaho nyuma y’ibitero byagabweho n’ingabo za Iran.
Mu minsi ishize, amakuru yakomeje kuvuga ko imitwe irimo PJAK, PDKI na PAK yaba yaratangije igitero kinini cyo kwinjira ku butaka bwa Iran.
Icyakora, kugeza ubu nta gihamya yigenga irabyemeza, ndetse bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe bahakanye ayo makuru.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’igihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje amagambo bamwe basobanuye nk’ashyigikira ibikorwa by’imitwe y’Abakurude irwanya Tehran.
Nyuma yaje kuvuga ko adashaka ko intambara yaguka cyangwa ngo hafungurwe indi front nshya.
Nubwo nta bimenyetso bifatika byerekana ko amagambo ya Trump afitanye isano n’imirwano iri kuba ubu, kongera gukara kwayo byatumye hibazwa niba ikibazo cy’Abakurude kitaba kiri gufata indi ntera.
Abasesenguzi bavuga ko, n’ubwo amakuru y’igitero kinini cyo ku butaka ataremezwa n’inzego zigenga, ukwiyongera kw’imirwano kugaragaza ko umwuka mubi hagati ya Tehran n’imitwe y’Abakurude ukomeje kwiyongera.
Iyo mitwe imaze imyaka isaba impinduka za politiki no kwagurirwa uburenganzira bw’Abakurude batuye muri Iran, mu gihe ubutegetsi bwa Tehran buyifata nk’imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu, nta rwego rwigenga rurahamya ko hari igitero kinini cyatangijwe ku butaka bwa Iran.
Gusa imirwano yo ku mipaka irakomeje, ibintu bituma impungenge ziyongera ko umutekano mu burengerazuba bwa Iran ushobora kurushaho kuzamba mu gihe amakimbirane atakemuwe binyuze mu nzira za politiki.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw