
Perezida Museveni yizeye kuzaba akiriho mwaka wa 2036
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ubwo yari mu muhango wo gusoza ibirori byo kwizihiza imyaka 90 ishize ibikorwa by’Itorero ry’Abangilikani bitangijwe muri Ankole, ni bwo yavuze ko afite icyizere cy’uko mu 2036 azaba akiriho.
Ibi Perezida Museveni yabivuze ku wa 30 Kanama 2026, ubwo yari mu muhango wo gusoza ibirori byo kwizihiza imyaka 90 ishize ibikorwa by’Itorero ry’Abangilikani bitangijwe muri Ankole, aho byabereye kuri Katederali ya St James mu Mujyi wa Mbarara.
Perezida Museveni yavuze ko yizeye kuzaba akiriho mu 2036, ubwo iri torero rizaba ryizihiza imyaka 100 rishinzwe.
Yagize ati “Ntekereza ko nzaba nkiriho mu 2036, kandi nzaba ndi kumwe namwe.”
Museveni uzuzuza imyaka 82 muri Nzeri 2026, yavuze ko kuba akiri muzima abikesha umugisha w’Imana.
Perezida Museveni yavuze ko mu myaka 77 ishize yigeze kugera ku kibanza cyubatsemo katederali ubwo hizihizwaga imyaka 50 ishize Itorero ry’Abangilikani rigeze muri Ankole.
Ati “Naje bwa mbere muri iki kibanza cya katederali hashize imyaka 77. Mwibaze, nari hano hashize imyaka 77 kandi ndacyahari. Imana ishimwe.”
Aya magambo ya Museveni yongeye kugaruka ku byo yari yaravuze mbere ko ashobora kuzabaho kugeza ku myaka 100.
Museveni mu 2025, ubwo yasuraga ibikorwa bya gahunda y’iterambere ry’uturere muri Mubende, yavuze ko abakobwa be bamubwiye ko ashobora kugera kuri iyo myaka.