Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) riyobowe na Joseph Kabila ryatangaje intambwe nshya mu mirwano rirwanamo n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma yo kwigarurira agace ka Bunyakiri kari muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bunyakiri yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, nyuma y’imirwano yabereye muri ako gace hagati y’abarwanyi ba FRN n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yatangajwe na BWIZA avuga ko iyo mirwano yari imaze iminsi, ndetse ingabo za FRN zikaba zari zimaze no kwigarurira ibindi bice bigize Bunyakiri, birimo Santere za Bitare na Karambi.
Bunyakiri ni agace gaherereye mu misozi ya Teritwari ya Kalehe, mu burasirazuba bwa RDC. Gafite umwanya w’ingenzi kubera ko kari ku muhanda wa RN3 uhuza umujyi wa Bukavu n’ibice bya Kalehe, ugakomeza werekeza muri Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uwo muhanda ufite akamaro mu ngendo no guhuza ibice bitandukanye by’izi ntara zombi. Kuba Bunyakiri iri hafi y’uduce tugize Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega na byo bituma igenzura ryako rigira agaciro mu rwego rw’umutekano n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro.
Nyuma y’imirwano, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza intwaro n’amasasu bivugwa ko byafashwe n’abarwanyi ba FRN. Hari n’andi agaragaza abantu bavuga ko ari abasirikare ba Leta ya RDC bafashwe mpiri.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya FRN n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC.
Ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo James Swan uyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) yari i Goma mu biganiro yagiranye na Joseph Kabila n’abayobozi ba FRN, Bertrand Bisimwa yavuze ko imirwano yari yongeye kubura mu gace ka Bunyakiri, anavuga ibitero byari byabereye ku muhanda unyura hafi ya Pariki ya Kahuzi-Biega.
Ku wa 6 Ugushyingo na bwo, amakuru yagaragazaga ko imirwano hagati y’impande zombi yari yakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, birimo Walungu, Mwenga, Fizi na Kabare.