Intsinzi ya Rayon Sports yo gusezerera Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2026 yahaye ibyishimo bidasanzwe Abanyarwanda batandukanye, aho bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bashimiye iyi kipe yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 28.
Gikundiro yatsinze iyi kipe yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026.
Mbere y’umukino no mu gihe wabaga, icyizere cyari cyose ku bakunzi b’iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda benshi, ariko byabaye ibindi ubwo umusifuzi w’Umunya-Tanzania, Ahmed Arajiga, yahuhaga ifirimbi agaragaza ko umukino urangiye Rayon Sports ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026.
I Nyamirambo, muri stade, hari ababuze uko bifata kubera ibyishimo. Bamwe bavuza induru, abandi baririmba indirimbo za Rayon Sports, mu gihe hanze ya stade humvikanaga urusaku rw’amashyi, amahoni n’indirimbo z’intsinzi z’abakunzi ba Gikundiro.
Bamwe mu bafana bari ku kibuga bamaze umwanya munini batarasohoka, bishimana n’abakinnyi ndetse n’abatoza bakoma amashyi banabashimira urugendo rwiza bagezeho.
Abandi basohotse bageze hanze babanza guhurira hamwe, baririmba, bafata amafoto n’amashusho y’urwibutso, mu gihe hari n’abigabije imihanda bataha n’amaguru babyina intsinzi.
Ibyishimo ntibyagaragariye kuri stade gusa, kuko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje kugaragaza uko bishimiye iyi ntsinzi y’amateka ya Rayon Sports. Ubutumwa bwinshi bwuzuyemo amagambo yo gushimira abakinnyi, abatoza n’abafana bakomeje gushyigikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.
Abakunzi b’umupira bibukije ko Rayon Sports yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu 1998, ubwo yanegukanaga iri rushanwa ryabereye i Zanzibar.
Ibyo byatumye benshi bavuga ko iyi ntsinzi ishobora kuba intangiriro y’indi paji nshya mu mateka ya Gikundiro.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni umwe mu ba mbere bagaragaje ibyishimo byabo nyuma y’iyi ntsinzi.
Yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X ashimira Rayon Sports ndetse ayifuriza gukomeza urugendo rugana ku gikombe.
Yagize ati:
“Oh Rayon! Mukomeze umuvuno, intego ikomeze kuba yayindi…🏆kirasigara iwacu kuri uyu wa Gatanu .”
Ubu butumwa bwakiriwe neza cyane n’abafana ba Rayon Sports, aho benshi bavuze ko bubahaye icyizere kurushaho mbere y’umukino wa nyuma utegerejwe na benshi.
Kongera kubona ikipe nyarwanda ikina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka 28 ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Abasesenguzi bagaragaza ko iyi ntsinzi itanga icyizere cy’iterambere ry’amakipe nyarwanda mu marushanwa yo mu karere, cyane cyane ko Rayon Sports yagaragaje urwego rwiza kuva iri rushanwa ryatangira.
Mu gihe hategerejwe umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, abafana ba Gikundiro bakomeje kugira icyizere ko ikipe yabo ishobora kongera kwegukana iri rushanwa, ibintu byatuma yongera kuzana ishema rikomeye mu Rwanda no mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.
Iyi ntsinzi ya Rayon Sports ntabwo ifatwa nk’intsinzi isanzwe cyangwa itike yo kugera ku mukino wa nyuma gusa, ahubwo ifatwa nk’igaruka rikomeye ry’iyi kipe ku rwego rwa CECAFA nyuma y’imyaka myinshi itagera kuri uru rwego.
Ku bakunzi ba Gikundiro, ni ijoro rizahora ryibukwa nk’iryongeye kubasubiza icyizere cyo kongera kubona ikipe yabo yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.
Rwandatribune.rw