Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > IMYIDAGADURO > Nyambo Jesca Yasezeranye Mu Mategeko na Uwiragiye Richard Uba Muri Australia
IMYIDAGADUROAMAKURU

Nyambo Jesca Yasezeranye Mu Mategeko na Uwiragiye Richard Uba Muri Australia

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 30, 2026 10:33 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umukinnyi wa sinema nyarwanda Nyambo Jesca yasezeranye imbere y’amategeko na Uwiragiye Richard, nyuma y’igihe gito uyu musore amwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, witabirwa n’abagize imiryango y’abasezeranye ndetse n’inshuti zabo za hafi.
Mu bitabiriye uyu munsi harimo abantu bazwi muri sinema nyarwanda no mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, aho baje gushyigikira aba bombi mu ntambwe bateye yo kubaka urugo.

Nubwo ibirori byabaye mu buryo bworoshye, ku Murenge wa Nyarugenge hari hakajijwe umutekano kugira ngo hatagira amafoto cyangwa amashusho afatwa nta burenganzira bwa Nyambo.

Amakuru y’urukundo rwa Nyambo na Uwiragiye yatangiye kuvugwa cyane ku wa 23 Nyakanga 2026, ubwo hamenyekanaga ko yari yamwambitse impeta y’urukundo.
Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Muri iyi minsi ari mu bakinnyi bakunzwe cyane binyuze muri filime Mwenedata, ndetse agaragara no muri Amaraso Yanjye ya Killaman hamwe n’indi mishinga itandukanye ikomeje gukurura abakunzi ba sinema nyarwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Nyambo yavuze ko yari amaze hafi imyaka ibiri ari mu rukundo na Uwiragiye Richard kandi ko bari bafite gahunda yo kurushinga.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku bukwe bwabo ndetse n’aho bazatura nyuma yo gusezerana aracyagirwa ibanga, kuko Nyambo yifuza ko ibirori bizabera mu muhezo kandi bikitabirwa n’abo yatumiye gusa.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article President Kagame Appoints Brig Gen Munyengango as Chief Executive Officer of ATL
Next Article Uwiyamamarije Umwanya wa Perezida mu 2024, Hakizimana Innocent, Ari Mu Maboko y’Ubugenzacyaha
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUAMATANGAZOMU MAHANGA

DRC: Umupaka wa Petite Barrière i Goma Wongerewe Amasaha yo Gukora

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Ghana: Umwana w’Imyaka 3 Yarokowe Mu Masegonda Ya Nyuma Ngo Abure Ubuzima

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUBUTABERA

“Bisesero: Urukiko rw’u Bufaransa Rwafunze Burundu Dosiye y’Abasirikare ba Operation Turquoise”

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?