Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Mozambique: Hafunguwe ishuri ‘Urumuri’ Rizigisha Abana b’Abanyarwanda Ikinyarwanda n’Umuco
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 20, 2026 12:09 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamakuru w’Umubiligi akaba n’umusesenguzi umaze imyaka myinshi akurikiranira hafi ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Colette Braeckman, yavuze ko u Rwanda rufite impamvu zifatika zo gukomeza gukaza umutekano ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ko umutwe wa FDLR ugikomeje kubaho ndetse ukomeje kongeramo abarwanyi bashya.

Mu kiganiro yagiranye na CPL TV, Colette yasobanuye ko nubwo hashize imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, FDLR yashinzwe n’abayigizemo uruhare itigeze icika intege.

Ahubwo yavuze ko abayishinze babyaye abana babatoza ibikorwa bya gisirikare, bakabinjiza mu mutwe uzwi nka CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur).

Yavuze ko yabonye abo barwanyi ku giti cye mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko ari urubyiruko ruto rwatojwe kandi rwigishwa ko ruzatera u Rwanda rugakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Braeckman yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rudashobora kwirara ku mutekano warwo, cyane cyane mu gihe FDLR igikomeje kugira ubushobozi bwo kwiyubaka no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja gukorana n’abarwanyi ba FDLR, avuga ko ari ikosa rikomeye kuko uwo mutwe ukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati, niba hari abatekereza ko Perezida Kagame atazi ibyo bikorwa cyangwa ko adakwiye gufata ingamba zo kurinda igihugu, baba bibeshya cyane kuko u Rwanda rukurikiranira hafi ibibera hakurya y’umupaka.

Colette yanibukije ko Perezida Tshisekedi azi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo adakwiye kwifatanya n’umutwe ufite inkomoko n’ingengabitekerezo bifitanye isano n’ayo mateka mabi.

Yagarutse kandi ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington ku wa 27 Kamena 2025, yari agamije kurandura FDLR no gukuraho impamvu zatumaga u Rwanda rukaza umutekano ku mupaka.

Icyakora yavuze ko umwaka urenga ushize ayo masezerano asinywe, nta ntambwe ifatika iraterwa mu gusenya uwo mutwe.

Nubwo Leta ya RDC ivuga ko FDLR iba cyane mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yagaragaje ko Kinshasa ikwiye kubanza gusenya abarwanyi ba FDLR bari mu duce igenzura.

Braeckman asoza avuga ko amahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC azagerwaho gusa igihe impande zombi zizashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, cyane cyane kurandura FDLR no guhagarika ubufatanye bwose bushobora gukomeza kuwufasha.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Andy Burnham Begins Work as the UK’s New Prime Minister Following Keir Starmer’s Resignation
Next Article Colette Braeckman: Why Rwanda Should Not Ease Security Measures Along the DRC Border
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Nduhungirehe Yanenze Depite Wahatiye Umusore Kwiyambura Umupira Wanditseho ‘Visit Rwanda’

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Iran Yibasiye Ibirindiro bya Amerika mu Bihugu Bitandatu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADUROUBUTABERA

Idrissa Ouedraogo Yasabye Urukiko Kumwereka Umwana no Gukora DNA

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Jenoside: Abagabo Babiri Bari Bamaze Imyaka Bihishahisha Mu Budage na Canada Batawe muri Yombi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?