Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo, zatangaje ko zahagaritse igitero gishya cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ku birindiro byazo biherereye i Mahanga, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu gace ka Butsike, mu itsinda ry’imidugudu rya Nyamaboko 1.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru Actualité.cd, ashingiye ku nzego z’umutekano, avuga ko abarwanyi ba FRN bagabye iki gitero bagamije kongera kwigarurira agace ka Mahanga, bari baherutse kwamburwa n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije na bo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano yaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye n’izoroheje, FARDC na Wazalendo byashoboye guhagarika icyo gitero no gusubiza inyuma abarwanyi ba FRN.
Aya makuru avuga ko abarwanyi ba FRN bahungiye mu birindiro byabo byo mu gace ka Kasopo, mu gihe ingabo za Leta zakomeje gushimangira ibirindiro byazo i Mahanga kugira ngo zikumire ikindi gitero gishobora kuhagabwa.
Iyi mirwano mishya ibaye nyuma y’uko, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, abarwanyi ba FRN bari bamaze kongererwa ingufu mu basirikare n’amasasu, byaturutse i Nyabiondo.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa agaragaza umubare w’ababa bapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse n’ibyangiritse muri iyi mirwano.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo, ibintu byari byongeye gutuza i Mahanga, nubwo ingabo zikomeje kuhaba ari nyinshi mu rwego rwo gukumira ibindi bikorwa byahungabanya umutekano w’ako gace.